Kigali

The Ben yatangaje umukobwa bakundana anamagana amakuru avuga ko baba baherutse kubyarana

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/01/2015 9:46
13


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben, yemeye ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Midi uba uba muri Amerika ariko yamagana amakuru amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba yarateye uyu mukobwa inda ndetse ngo bakaba baherutse no kwibaruka imfura yabo.



Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Sunday Night, The Ben yavuze ko amakuru y’uko yabyaye umwana we w’imfura nawe yatangiye kuyumva  mu cyumweru gishize ndetse umwe mu nshuti ze akamuha impundu nk’uko bigendekera umubyeyi wibarutse, gusa avuga ko uretse no kubyara rwose nta n’inda uwo mukobwa afite bityo atazi aho uwatangaje ibyo yabikuye.

Uyu niwe mukunzi w'umuhanzi The Ben

Uyu niwe mukunzi w'umuhanzi The Ben

The Ben kandi avuga ko uyu mukobwa bakundana witwa Midi batanaturanye mu gihe byavugwaga ko baba babana mu nzu, kugirango abashe kugera aho aba bikaba bimusaba gukora urugendo rw’amasaha atanu yose. The Ben yatangarije Inyarwanda.com ko uyu mukobwa ari umunyarwandakazi ariko akaba atarakunze kuba mu Rwanda kuko yagiye kuba muri Amerika akiri muto.

the ben

migi

Migi; umukunzi wa Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben

Midi; umukunzi wa Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben

The Ben yaboneyeho gutangaza ko mu minsi micye azashyira ahagaragara indirimbo ye nshya ishobora kujya ahagaragara muri uku kwezi gutaha, aboneraho gushimira abanyarwanda batahwemye kumwereka ko bamukunda kandi bamushyigikira abizeza ko uyu mwaka wa 2015 ugomba gusiga umusaruro ugaragara, we na bagenzi be babarizwa muri PressOne bakaba bafite ingamba zikomeye muri uyu mwaka.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    nimwiza kbsa nafatireho.
  • mich10 years ago
    yooo.Congs The Ben.Midi ndamuzi numwana warezwe cyane.
  • Tutu10 years ago
    Ben congs brother gsa giravuba uduhe new track naho abavuga bo bazahoraho
  • uzatsinda ernest10 years ago
    yaaa.......ndabyishimiye cyane pe' gusa dutegereje iyondirimbo man,big up kd my bru
  • Jackiesandra Umutoni10 years ago
    congz Chr Midi Soo Hapy for you
  • dallas10 years ago
    oooooh mbega umwana ucyeye congs mi brth uranyubaka knd ndanagukunda
  • NEEMA10 years ago
    ni mwiza pe arasa ninyambo.congs our ben
  • Mug10 years ago
    Ntuzamushobora, kuko kuba wamutangaje ni uko yabigutegetse amaze kumva izindi nkuru!?
  • kimenyi9 years ago
    ben congz kbsa 2ragushyigikiye
  • peter8 years ago
    Yaweeeeee ko ar mwiza we!!!!!!! Ben courage kbs.
  • habarurema eric8 years ago
    yooo... ben ntibaguce intege bashaka kumugutwarape! knd urebye arakepe!!!
  • nijimbere7 years ago
    uyumukobwa aberanye nakanyovya peeeee numurundi.nimpunzi
  • amizeromoses@gmail.com2 years ago
    Ndabashimiye cyane abanyamakuru ariko ngirengo uwomukokobwa deben yamumenye atari yamenya Pamera?Pamera ndamwemera cyane namucike.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND