Nemeye Platini; umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys, ibimenyetso byerekana ko yasubiranye n’umukunzi we Diane bigeze gukundana ariko mu mezi macye ashize bikaba byaravugwaga ko bari batandukanye, ubu bikaba bigaragara ko urukundo rwabo rumeze neza ndetse bameranye neza kurusha mbere.
Hagati mu mwaka ushize wa 2014, Platini n’umukunzi we Diane byavuzwe ko batandukanye ndetse icyo gihe uyu musore yatangarije Inyarwanda.com ko we nta mukunzi afite ariko yanga kwerura ku bijyanye n’urukundo rwe n’uyu mukobwa Diane. Ubwo Dream Boys basohoraga indirimbo yitwa “Uzahahe Uronke” hari benshi bavuze ko iyi yaba yari yahimbiwe uyu mukunzi wa Platini yashakaga gusezeraho mu mahoro amwifuriza kuzahaha akaronka.
Platini; umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys
Uyu niwe Diane ukundana na Platini wo mu itsinda rya Dream Boys
Mu kwezi k’Ukwakira 2014, Platini na Diane bahuriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ahantu bari basohokaniye, ibi bitangira kwerekana ko urukundo rwabo baba bararusubukuye, ariko ubu noneho bamaze kubyerura ubwabo ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram aho bigaragara ko bari mu bihe byiza by’urukundo rwabo, ndetse hari n’amakuru y’umwe mu nshuti za Platini avuga ko baba baratangiye no gupanga iby’ubukwe bwabo mu minsi micye iri imbere.
Yaba Diane ndetse na Platini, buri umwe yerekana ko atewe ishema no kuba umukunzi w’undi, babinyujije mu magambo y’urukundo bashyira ahagaragara aherekeje amafoto yabo bombi bari kumwe bikaba ari ibimenyetso byerekana ko urukundo rwabo rugeze kure kandi bameranye neza cyane muri iyi minsi, kuburyo n’amakuru avuga ko baba bateganya gukora ubukwe ashobora kugira ishingiro.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NZIBUKA N'ABANDI"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO