Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu ruhando rwa muzika, umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe aratangaza ko yagarutse mu kibuga yahozemo, akanagira uruhare mu kukizamura ariko akaba agarutse yicishije bugufi aho yemeza ko yapfukamiye itangazamakuru ryose n’abahanzi bose muri rusange havuyemo gusa Senderi.
Uyu muhanzi avuga ko mugenzi we Senderi International Hit hari ibintu byinshi bagomba kubanza kwemeranywa ndetse akihutira kubishyira mu ngiro abafana babireba kugirango abone kugirana imishyikirano iyo ariyo yose nawe.
Kayitare Wayitare Dembe
Mu kiganiro na Kayitare Wayitare kuri ubu wamaze gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Mugore mwiza’ ari naryo zina rya album nshya arimo atunganya, yadutangarije ko yamaze kunoza umugambi wo kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse akisubiza ikamba ry’injyana ya Afrobeat, akabikora ku bwumvikane na Senderi yakwanga bagahangana.
Kayitare Wayitare ubwo yaganiraga n’inyarwanda, yagize ati “ Hari hashize imyaka 7, naherukaga gusohora indirimbo yitwa East Africa, ariko ubu ng’ubu nagarutse ndimo gukora album yitwa Mugore mwiza, ndimo kuyikorera muri Umoja records, dufitanye amasezerano yo kuyirangiza.”
Kayitare yiyemeje kugaruka mu muziki
Tumubajije niba abona bizamworohera kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi bagezweho muri uyu muziki, Kayitare yagize ati “ Ntabwo byoroshye cyane kuko abahanzi barakoze cyane kandi mu gihe twatangiraga music n’ubundi twifuzaga ko abahanzi bakora cyane. Ni byiza cyane abahanzi bo mu Rwanda barakoze cyane ariko nanjye kubera ko muri bariya bahanzi bose ubona babaye abafana banjye, ndumva ko bazamfasha nanjye kugirango mbagereho vuba, tujyane mu nzira imwe.”
Akomeza agira ati “ Akaba ari nayo mpamvu nabapfukamiye, mbasaba kabisa kumfasha kandi nkamfukamira n’abanyamakuru kuko nicyo kiraro umuhanzi anyuraho kugirango agree ku kintu ashaka, ubutumwa bugere ku bantu benshi, haramutse hari uwo twigeze kugirana ikibazo mu myaka yashize tubireke, dufatanye duhange amaso aho tugana ariko muri abo bose mpfukamiye, Eric Senderi ntawurimo.”
Kayitare yapfukamiye abanyamakuru n'abahanzi bose bo mu Rwanda havuyemo Senderi!
Ubwo yasobanuraga impamvu yahisemo gucisha make ku bahanzi bose ariko yagera kuri Senderi akavuga ko adashobora kumumpfukamira, Kayitare yagize ati “ Icya mbere numva ko ndi umwami wa afrobeat, kuko ni nanjye wavuze bwa mbere hano mu Rwanda ijambo afrobeat, ikindi maze imyaka 7 ntakora ariko kugeza ubu Eric murusha abafana kandi we akora buri munsi, ikindi Eric agomba kubanza akemera ko ndi umwami wa afrobeat hano mu Rwanda. Kuba ntamupfukamiye ntabwo bivuze ko tudashyize hamwe ariko nanjye ndamusaba ngo abanze yemere ndashaka ko uwo mwanya awuzana kuko yawugiyemo ntawumuhaye agomba rero kuwuzana akanabyemerako awuzanye.”
Kayitare Dembe aravuga uburyo yagarutse yiyemeje gupfukamira abahanzi bose uretse Senderi
Kayitare Wayitare Dembe yamenyekanye cyane mu muziki w'u Rwanda ahagana mu 2004, mu ndirimbo nka Umwana w'Afrika n'izindi, aho ibihangano bye byibandaga mu kurwanya icyorezo cya SIDA gusa mu myaka yakurikiyeho ntiyakomeje kwigaragaza. Ese aya magambo ye, mugenzi we Senderi International Hit araza kuyakira gute?
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO