Kigali

Abakunzi ba Ntarindwa Diogene(Atome,Gasumuni) bashonje bahishiwe

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:6/01/2015 17:55
0


Umunyarwenya, umukinyi w’amakinamico kurwego mpuzamahanga, Atome benshi bakunda kwita Gasumuni ari gutegurira abanyarwanda ijoro ridasanzwe ry’urwenya yise Kwirekura 20.



Atome atangaza ko nyuma y’ingendo zitandukanye akubutsemo hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye nka Colombia, Canada, Ubuyapani,Mozambique ndetse na Afurika y’epfo yifuje gusangira no gutangirana umwaka mushya n’abanyarwanda aho yabateguriye igitaramo kidasanzwe cy’urwenya yise kwirekura 20.

atome

Atome(Gasumuni) akomeza avuga ko iki gitaramo kizaba tariki ya 23/01/2015 mu cyumba cyibitaramo cya Rwanda Revenue Authority(RRA) ya Kimihurura, guhera 18:00 z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 10(10.000RWF).Abazitabira iki gitaramo kandi bazasusurutswa n’imbyino gakondo ndetse banasangire(cocktail).

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND