Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2014, nibwo habaye ibirori byahuje ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda n’abafana babo, ibi birori bikaba byitabiriwe n’abantu benshi cyane ndetse birangwa n’ibyishimo haba ku byamamare hagati yabo ndetse no ku bakunzi babo.
Ibi birori bizwi ku izina rya Inyarwanda Fans Hangout byari bibaye ku nshuro yabyo ya gatanu, byabereye i Remera mu mujyi wa Kigali muri Hilltop Hotel. Abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ba filime, abakinnyi b’ikinamico Urunana, abanyarwenya, abanyamakuru n’abandi benshi bakaba bitabiriye ibi birori, abakunzi babo nabo bakaba bari benshi kuburyo icyumba kinini cya Hoteli cyari cyateguwe cyaje kuba gito bamwe babura aho bicara, gusa ntibyabujije buri wese wahageze gutahana ibyishimo n’akanyamuneza.
DORE UKO BYARI BIMEZE MU MAFOTO:
Aha niho habereye ibi birori, hari hateguwe ku buryo bubereye ijisho
Hari abakobwa babukereye bakiraga buri wese wahageraga akerekwa ibyicaro
Abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi ba filime n'ibindi byamamare bishimiye guhura
Umunyamakuru akaba n'umuhanzi Uncle Austin n'umunyamakuru Isheja Sandrine Butera bombi bakora kuri Kiss FM
Ibyamamare bitandukanye byagiye bitambuka ahagenwe. Uyu ni umunyamakuru Tidjara Kabendera
Umunyamakuru Mike Karangwa yari agaragiwe
Uyu ni Bunani Happy; umunyamakuru w'imikino kuri Radio Isango Star
Umunyamakuru Rutamu Elie Joe bakunda kwita "Sure Deal''
Ernesto; umunyamakuru wa RBA umenyerewe kuri Magic FM
Umunyamakuru Lam-G Lambert wa Radio 10
Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore
Miss Mutoniwase Marlene wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014, akaba na Miss Heritage
Carmen Akineza; Miss w'umujyi wa Kigali akaba n'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda
Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya Miss SFB
Miss Neema Umwali uhagarariye icyahoze ari KIE
Kate Gustave niwe wari uyoboye ibi birori
Abahanzi Peace na Gaby Umutare nabo bari babukereye
Social Mula na Charly uririmbana na Nina
Alex Muyoboke na Dj Theo babafasha nabo bari bahari
Lil-G ari mu bari babukereye muri ibi birori
Babiri mu bagize itsinda rya Trezzor
Bagenzi Bernard yari aherekeje abahanzi babarizwa muri Incredible barimo Young Grace, Danny Nanone, Ciney, Khizz, Patricko
Dj Pius n'umugore we bari bishimiye kwitabira ibi birori
Patrick Nyamitari nawe yari yabukereye
Patient Bizimana umwe mu basore bakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana
Umuhanzikazi Tonzi ari mu bishimiwe cyane
Serge Iyamuremye nawe ari mu bitabiriye ibi birori
Kid Gaju aha yari kumwe na Kate Gustave
Abasore batatu bagize itsinda rya Active
Bright Mugabe umenyerewe muri Hip Hop y'indirimbo zihimbaza Imana
Senderi yishimiwe cyane muri ibi birori, yageze imbere ya Kate Gustave ahita atangira kubumvisha kuri HIP HOP
Muri iyi minsi Senderi yateretse ubwanwa bwinshi cyane
King James muri ibi birori nawe ntiyahatanzwe
Producer Pastor P yari kumwe na King James asanzwe afasha cyane muri muzika
Producer Nicolas nawe ntiyasigaye
Umunyamakuru MC Wamamaye nawe yari agaragiwe bikomeye
Gahima Gabriel n'umugore we Aline Gahongayire
Umunyamideli Zahabu Francis nawe yaje mu birori agaragiwe
Umuhanzi Jack-B mu birori yari yabukereye
Producer Trackslayer
Yannick Mukunzi ukinira APR FC yari muri ibi birori
Rukeshangoga nawe ukinira APR FC
Sekamana Maxime nawe ukinira APR FC
Disi Dieudonné wagiye ahesha u Rwanda imidari myinshi mu gusiganwa ku maguru
Uyu ni Ndamukunda Flavier uzwi cyane muri Volleyball
Hari abakinnyi benshi batandukanye, uyu ni Lionel uzwi muri Basketball
Riderman ni uku yari yambaye muri ibi birori
Umuhanzikazi Tony
Umukinnyi wa filime; Dennis Nsanzamahoro uzwi nka Rwasa
Aba ni abakinnyi ba filime bazwi mu yitwa "Sakabaka"
Umuhanzi Danny Vumbi n'umuryango we bahageze abantu batangira kuririmba indirimbo ye yitwa "Ni danger''
Umuraperi Babou umaze gutera imbere akiri muto nawe yari ahari aherekejwe n'umujyanama we
Umuraperikazi Paccy nawe yari yabukereye muri ibi birori
Umuhanzikazi Fearless nawe yari muri ibi birori
Uyu musore azwi nka James mu Ikinamico Urunana, akanaba umuhanzi muri KGB uzwi nka Skizzy
Umuraperi akaba n'umunyamakuru Pacson
Umuraperi Green P, akaba ari na murumuna wa The Ben
Plaisir Muzogeye na Claude Kabengera bazwi cyane muri Sunday Night kuri Radio Isango Star
Aba ni abakinnyi ba filime y'uruhererekane yitwa Friends/Inshuti
Rukundo Charles Rwanga uzwiho kwandika amakinamico menshi atandukanye nawe yari ahari
Umunyarwenya uzwi nka Ambasaderi w'abakonsomateri mu Rwanda yasekeje abantu cyane
Uyu mukobwa ni Mugeni Aime akaba azwi cyane nka Nyiraneza mu ikinamico Urunana
Uyu akina yitwa Kankwanzi mu ikinamico Urunana
Urban Boys nabo bari bahari, banasabwe kuririmbira abari bitabiriye ibirori
Active nabo baririmbye baranabyina abantu baranyurwa
Danny yasabwe kuririmba indirimbo ye yitwa Ni Danger
Serge Iyamuremye nawe yaririmbiye abitabiriye ibirori mu ndirimbo zihimbaza Imana
N'ubwo amaze igihe arwaye, Mako Nikoshwa nawe yitabiriye ibi birori
Umuyobozi wa Inyarwanda Ltd yashimiye abagize uruhare bose ngo iki gikorwa kigende neza
Aha abakora sinema mu Rwanda batangaga igihembo bageneye Inyarwanda.com kubera uruhare igira mu guteza imbere sinema nyarwanda
Mu bitabiriye ibi birori harimo n'umuhanzi ukomeye mu Burundi witwa Sat-B
Aba Miss batandukanye bitabiriye ibirori bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Senderi yagerageje gusabana n'abantu benshi bashoboka. Aha yari kumwe na Tonzi
Ibyamamare n'abafana babo bishimanye
Samusure yasabwe gusuhuzanya na Paccy maze amubwira ko atamuguyemo bitashoboka
Senderi n'abakobwa b'aba Miss nabo yagiye kwishimana nabo
Abantu bo mu ngeri zitandukanye bunguranye ibitekerezo. Umuhanzi Umutare Gaby yari kumwe n'umunyamakuru Lam-G Lambert
Abantu bari barimo imbere bari bihiziwe, basangiraga icyo kunywa bakanungurana ibitekerezo
Uyu mukinnyi wa filime nawe yari ahari
Uretse kuba azwi mu kuyobora, gukina no gutunganya amafilime, ni n'umubyeyi wa Nkusi Arthur wahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa
Rutikanga Ferdinand yasekeje abantu nyuma yo kubabwira uko yatangije umukino w'iteramakofe mu Rwanda
Uyu ni umukinnyi wa filime ariko anazwi mu ikinamico urunana nka Karemera
Ibyamamare bitandukanye n'abafana babo barishimanye banafata amafoto y'urwibutso
Manirakiza Théogène
Photos:Moses Niyonzima & Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO