Ku mugoroba wo kuri uyu wa 25/12/2014, King James ku nshuro ye ya kabiri, yongeye kumurikira album ye mu mujyi wa Musanze, maze abasha guha impano ntagereranywa ya noheli abakunzi b’umuziki bo muri aka gace no mu nkengero zaho, anarushaho kwigarurira imitima yabo ko bwo kuba akomeje kubazirikana.
Ni mu gitaramo cyari kinogeye ijisho uyu muhanzi yari yatumiyemo bagenzi be bakunzwe mu gihugu barimo Riderman, Urban boys, Paccy, Jay Polly, Ama-G, Social Mula, M Izzle, Mico The Best. Abakunzi b’umuziki mu mujyi wa Musanze by’umwihariko abafana ba King James ntibakanzwe n’imbeho itoroshye yari ihari, bagura amatike yo kwinjira ku bwinshi maze baza gukurikirana iki gitaramo ari benshi kuri stade Ubworoherane.
Ahagana ku isaha ya saa mbili nibwo King James yageze ku rubyiniro bwa mbere
King James yaje ku rubyiniro mu bihe bibiri bitandukanye, aho yabanje kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe mu buryo bwa live abifashijwemo na Sauti band, hanyuma aza kugaruka muri playback aherekejwe n’ababyinnyi. N’ubwo King James yari afite abafana b’ingeri zitandukanye, muri iki gitaramo abakobwa b’inkumi nibo bagiye bagaragaza amarangamutima yabo cyane dore ko hari nabo kwihangana byananiraga bakamusanga ku rubyiniro bakamugwamo.
King James yagiye azanirwa ku rubyiniro abakobwa babaga barize bakamejeje ngo barashaka kumuhobera
Dore uko iki gitaramo cyagenze mu mafoto
M Izzle nawe yari yaje gushyigikira King James
Mu ndirimbo Abanyakigali, Rurayunguruye,...Social Mula yishimiwe cyane n'abanyamusanze
Tony, umuhanzikazi mushya uri kuzamurwa na Touch record nawe yagaragaye muri iki gitaramo
Tony na Mc Tino mu ndirimbo yabo nshya
Riderman yari yitwaje impamba y'indirimbo nshya
Abafana bari benshi muri stade Ubworoherane
King James mu kuza bwa mbere ku rubyiniro yaje muri iyi modoka
King James imbere y'abafana be
Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga igihumbi na 3000 muri VIP
Pastor P wakoze nyinshi mu ndirimbo zigize Album ya kane ya King James 'NTIBISANZWE' yamufashije gucuranga zimwe muri zo live
King James aririmba indirimbo ye 'Yantumye'
Umuraperikazi Paccy nawe yari yaje gutera ingabo mu bitugu King James
Ama-G The Black
Mico The Best nyuma yo guhurira na King James mu ndirimbo 'Umugati' nawe yari yamuherekeje muri iki gitaramo
Jay i Musanze yahanyuranye umucyo
Mc Kate Gustave na Phill Peter nibo bayoboye iki gitaramo
King James ntiyasondetse abafana
Abafana ba King James bazwi ku izina ry'INTANESHWA bari bamuherekeje i Musanze aho banamugeneye impano y'isaha
Aha yegeranyaga bamwe mu bafana be ngo babyinane ikinimba cy'indirimbo 'Ganyobwe'
Abafana barushijeho kuryoherwa no kwizihirwa kuri iyi noheli
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO