Nyuma y’igihe kirekire umuhanzikazi Princess Priscillah atagaragara muri muzika, ubu yongeye kwereka abanyarwanda ko n’ubwo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umutima akiwuhoza ku Rwanda n’abanyarwanda kandi akaba agiye gukora ibirenze ibyo asanzwe azwiho mu ruhando rwa muzika.
Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yitwa “Icyo mbarusha”, yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo ye y’urukundo ndetse anavuga ku mbaraga zidasanzwe agarukanye mu muziki nyuma y’iminsi ahuze kubera amasomo, gusa ubu akaba amaze igihe akora cyane kandi ibikorwa bye igihe kikaba kigeze ngo byigaragaze.
Princess Priscillah agarukanye imbaraga muri muzika
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "ICYO MBARUSHA"
Ku bijyanye n’iyi ndirimbo ndetse n’ibikubiyemo, Princess Priscillah yabisobanuye agira ati: “Iyi ndirimbo iravuga ku kunyurwa mu rukundo umukunzi wawe akakubera inyangamugayo kugeza aho wumva ntawundi muntu wakurusha umukunzi mwiza, ukumva urabarusha bose kandi ukumva wabyiratana, n’ubwo kurata ibyo ufite atari ikintu kimenyerewe cyane cyane mu muco wacu, ntekereza ko umukunzi mwiza akwiye kuratwa kuko ni umugisha kandi ukamurata nta wundi mutima w’ubwibone ubikoranye”
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Licklick Mbabazi nawe usanzwe akorera muri Amerika, ndetse ninawe wakoze amashusho yayo azajya hanze mu minsi ya vuba. Uyu muhanzikazi Princess Priscillah yizeza abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange ko afite ibindi bikorwa byinshi atarashyira ahagaragara harimo indirimbo yakoze ku giti cye ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi basanzwe bakunzwe, ubu kandi akaba ashaka gukora mu buryo atari amenyereweho kuko indirimbo izajya isohoka iherekejwe n’amashusho yayo, akaba aboneraho gushimira abakunzi be badahwema kumuba hafi abizeza ko ibyo abahishiye bizabanyura.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO