Guhera tariki 7 kugeza tariki 12 Ukuboza mu gihugu cya Kenya, harabera amahugurwa y’abana bari hagati y’imyaka 11 na 16 mu bijyanye no gufata amashusho ya filime, akaba ari amahugurwa ategurwa n’ikigo cya Lola Screen Kenya.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’ibihugu 5 bigize umuryango wa East African Community, binahuriye mu muryango uhuza ibi bihugu mu bijyanye na sinema ariwo East African Film Network, aho buri gihugu cyagiye cyohereza abana 3, u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Haguma Winston Didier, Sheja Gini na Mutoni Celine.
Abana 3 bahagarariye u Rwanda mu mahugurwa ya Lola Screen kenya, bari kumwe na Senga Tresor bajyanye ndetse na Makuza Lauren wari ubaherekeje ubwo bahagurukaga ku kibuga cy'indege i Kanombe
Aba bana bari kumwe na Senga Tresor uhagarariye u Rwanda muri iri huriro kuri ubu bari kumwe n'abandi bana baturutse mu bindi bihugu bigize uyu muryango, aho bari kwiga ibijyanye no gufata amashusho ya filime (Cinematography).
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Senga Tresor waherekeje aba bana muri Kenya yadutangarije ko bagiye muri aya mahugurwa nk’abana bahagarariye u Rwanda, bakaba bitezweho kuzunguka ubumenyi buzabafasha kuzamura sinema nyarwanda mu buryo bw’umwuga.
Imiryango y'aba bana nabo bari baje kubaherekeza
Abana baturutse mu bihugu bya East Africa n'u Rwanda rurimo muri aya mahugurwa
Uretse kuba bazakora amahugurwa, aba bana uko ari 15 bazabasha no gukora ku mushinga wa filime nto aho bazafata amashusho yayo mu rwego rwo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bazaba bize.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO