Kigali

Tom Close yongeye gutera intambwe ikomeye muri muzika ye, abasha kumurika album ze ebyiri(5&6)-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/12/2014 23:44
20


Mu gitaramo cyongeye gushimangira ubushongore n’ubukaka bwe muri muzika nyarwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/12/2014 muri Kigali serena hotel, umuhanzi Tom Close nk’uko byari bimaze iminsi byamamazwa yamuritse album ze ebyiri arizo ‘Isi’ ya 5 na ‘Ndakubona’ya gatandatu.



Muri iki gitaramo uyu muhanzi yari aherekejwe na bagenzi be bo muri Kina music bose(Knowless, Dream boys ndetse na Christopher), tutibagiwe abandi bahanzi bari baje kwifatanya nawe barimo Peace na Hope bataramiye abantu mu buryo bukomeye benshi bataha banyuzwe.

Tom Close

Tom Close amurika album ze ebyiri

By’umwihariko Tom Close wari unashyigikiwe n’umugore we muri iki gitaramo, mu ijwi rye ryasohokaga neza cyane, uyu muhanzi yibukije abantu urugendo rwe rwose mu ruhando rwa muzika aho yagiye agaruka ku ndirimbo ze za cyera zo kuma album ye ya mbere yazamukiyeho zirimo nka Kuki, Sibeza, Mbwira yego, Ntibanyurwa n’izindi kugeza ku ndirimbo ze nshya ziri kuri izi album yamurikaga.

Ni igitaramo kitabiriwe cyane dore ko muri salle ya Serena hotel ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye, kiyoborwa na Mc Kate Gustave afatanije na Isheja Sandrine. Iki gitaramo kandi cyarangiye hakiri kare ahagana saa yine n’iminota itanu aho uyu muhanzi yasezeye abafana bigaragara ko bagikeneye gutaramana nawe.

Reba uko byari byifashe mu mafoto

Hope

Hope akomeje kwifatanya na bahanzi mu bitaramo bitandukanye

Chris

Christopher ni gutya yabanje gutunguka ku rubyiniro yambaye, aho yashimishije abafana mu ndirimbo nka Habona, Agatima n'izindi.Uyu muhanzi yavuze ko afata Tom Close nka mukuru we, akaba amwigiraho byinshi harimo by'umwihariko ikinyabupfura,kwiga no gukora cyane

Chris

Christopher yaje kugaruka yahinduye

TOM

Abafana bari banezerewe

Knowless

Knowless agitunguka ku rubyiniro

knowless

knowless

Knowless mu ndirimbo ye Baramushaka

kate

Isheja Sandrine na Mc Kate Gustave nibo bari bayoboye iki gitaramo. Isheja ati " Nkigera muri kaminuza, Tom yari umu star ku buryo nifuzaga byibuze kuba nagaragara uri video ye. Mbabwize ukuri, ubu ntewe ishema no kuba ndi umwe mu ba Mc bayoboye iki gitaramo!"

Dream boys

Dream boys nayo yari yaje kwifatanya na Tom Close bavuga ko nabo bamufata nka mukuru wabo muri muzika

Platini

Platini

tmc

TMC

Dream boys

Dream boys imbere y'abafana

Tom Close

Yasesekaye ku rubyiniro muri ubu buryo

knowless

Tom Close n'ababyinnyi be mu myambaro ya kinyafurika bari bambitswe na Kitenge african fashion design Ltd

Tom close

Tom Close yaririmbiye abakunzi be mu gihe kingana nk'isaha

Tom Close

Tom Close

Imbere y'imbaga y'abakunzi be. Mu ndirimbo ze z'ubu hamwe nizo yazamukiyeho yagiranye ibihe byiza nabo

Tom Close

Tom Close mu ndirimbo Kuki

Tricia

Tricia

Umugore we Tricia yari yishimye cyane abyina umuziki w'umugabo we

Dr Claude

Dr Claude nawe yari yaje kwihera ijisho

dany

Dany Nanone na Young Grace nabo ntibigeze batangwa

public

Abakunzi b'umuziki wa Tom Close bari bakubise buzuye

miss akiwacu

Nyampinga w'u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe nawe yagaragaye muri iki gitaramo abyina umuziki wa Tom Close

kharim

Kharim ku ngoma

Tom Close

Tom Close yagezaho ahindura imyambaro. Aha yaririmbaga indirimbo 'Ndacyagukunda'

Tom Close

Tom Close

Tom Close na Knowless ubwo bafatanyaga mu ndirimbo 'Mama w'abana'

Tricia

Tricia hagati ya Mushyoma Joseph(Boubou) na Twahirwa Aimable

Tricia

Hamwe n'akanyamuneza mu maso arakurikirana uburyo umugabo we arimo yitwara ku rubyiniro...

kina music

kina music

Aha Tom Close na bagenzi be bo muri Kina music bafatanyaga mu ndirimbo zitandukanye bakoranye n'umusaza Makanyaga Abdoul, banazituye byumwihariko nyuma y'uko ari umwe mu bahanzi bari bategerejwe muri iki gitaramo ariko akza kugira ipanuka mu mpera z'iki cyumweru

Tom Close

Tom Close

Ku musozo w'igitaramo cye, Tom Close yashimiye abantu bose n'ibigo byamufashije kugirango iki gitaramo kigende neza, yanagarutse ku bantu bose bamufashije mu rugendo rwe rwa muzika kugeza kuri ubu aho yabashije kumurikira abakunzi b'umuziki album ye ya gatanu hamwe n'iya gatandatu

Nizeyimana Selemani
AMAFOTO/Jean Chris Kitoko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkunu djamali10 years ago
    muyomba tomas urumuntuwumugabo komeza utsinde niwowe urangaje imbere kwifurije guhirwa mubikorwabyawe numuryangowawe so tukurinyuma
  • tom10 years ago
    courage kuri Tom kabisa arimubantu bake cyane batangiye umuziki kera bakaba bacyiwurimo(hamwe na Riderman) kandi agakomeza gusohora indirimbo nziza.congrats Tom
  • 10 years ago
    Waou! Merci bcp ko mwahatubereye abatabashije kuhagera turabona byagenze neza! Turabemera
  • 10 years ago
    Waou! Merci bcp ko mwaharubereye abatabashije kuhagera turabona byagenze neza! Turabemera
  • usengiman keve10 years ago
    0722145012
  • 10 years ago
    wow
  • Dudu Josset10 years ago
    Tricia aragana nkicyindazi hahahahhahahhahah agire asubirane
  • MANIRIHO James10 years ago
    Uyu mugabo ni intwari nakomereze aho.
  • 10 years ago
    wow
  • urwibutso safy10 years ago
    kbs tonto komereza aho ndagushyigikiye cyane nubwo ntarimpari ark abavandimwe bange bahambereye kd ndabona byari bimeze neza! ni Inema safy nkurinyuma ibihebyose!!!!
  • urwibutso safy10 years ago
    kbs tonto komereza aho ndagushyigikiye cyane nubwo ntarimpari ark abavandimwe bange bahambereye kd ndabona byari bimeze neza! ni Inema safy nkurinyuma ibihebyose!!!!
  • itiro10 years ago
    proud of u
  • itiro10 years ago
    proud of u
  • habineza Patrick10 years ago
    kabisa mukomereze aho kuko mubasha kuduha ibyo tutabonye neza kandi ku gihe????COURAGE
  • 10 years ago
    Ndakwemera nanjye depuis longtemp.
  • Jean baptiste10 years ago
    Tom. Ukomerezaho turagushyigikiye
  • thierry10 years ago
    urakomeye Dr kandi ufite impano yo kwiyoroshya ugakora ibintu abantu twari tuziko bitazakunda big up God be with u and ur familly
  • juliette ishimwe10 years ago
    courage kbs tukurinyuma
  • Robert10 years ago
    So Good!!!
  • yvette9 years ago
    Nibyiza cyane kuba tomu close ho we baramumenye nibyiza cyane KBS imana is him we reka mbabwire KO arigukorerahame kubera aribyo byingezikbs



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND