Kigali

Tems yaguze imigabane mu ikipe yo muri Amerika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/02/2025 9:13
0


Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Temilade Openiyi wamamaye nka Tems, yaguze imigabane mu ikipe yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ya San Diego FC.



Iyi kipe igiye gukina bwa mbere shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Major League Soccer) mu minsi iri imbere niyo yatangaje ko uyu muhanzikazi yayiguzemo imigabane binyuze muri kompanyi ye ya 'The Leading Vibe'.

Mu itangazo yashyize hanze yagize iti: "Tems ni umuhanzi udasanzwe ku Isi hose, twishimiye ko yinjiye mu ikipe yacu kandi akazana icyerekezo cye muri San Diego FC. 

Ishyaka rye mu guha imbaraga ab'ahazaza bihura neza n'inshingano zacu ndetse ubushake bwe bwo guha amahirwe impano z'abakiri bato mu gihugu ndetse no ku Isi hose byerekana indangagaciro z'uburenganzira bwo kugira indoto".

Iyi kipe yavuze kandi ko "Turi kubera kandi uburyo bwo gushyiraho umubano ufite icyo yavuze hagati y'muziki w'Isi na San Diego FC, duhuza abaturage binyuze mu mbaraga z'umuziki na siporo".

Tems abaye umuntu wa 5 ufite izina rinini uguze imigabane muri iyi kipe nyuma y'abarimo Juan Mata wanyuze mu makipe arimo Chelsea ,Manchester United ndetse n'izindi.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bagize iyi kipe ,avuga ko umupira w'amaguru ufite umwihariko wo guhuza abantu benshi bityo ko anejejwe no gufasha mu kubaka ikintu kidasanzwe muri San Diego FC.

Tems aguze imigabane muri iyi kipe nyuma y'uko aheruka kwegukana Grammy Award mu cyiciro cya Best African Music Performance abikesha indirimbo ye “Love Me Jeje”.

Uyu muhanzikazi yatangiye kumenyekana cyane nyuma y’uko Wizkid amwifashishije mu ndirimbo ‘Essence’ yo mu mwaka wa 2020 aho yahise ijya ku mwanya wa Munani mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard Hot 100.

Iyi ndirimbo yabafashije guhatanira ibihembo bya Grammy Awards. Ndetse, muri uriya mwaka uyu mukobwa yakoranye indirimbo ‘Fountains’ n’umuraperi wo mu gihugu cya Canada, Drake.

Tems yaguze imigabane muri San Diego FC nyuma y'uko aheruka kwegukana Grammy Awards 

San Diego FC yahaye ikaze Tems 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND