RFL
Kigali

Green P ageze kure umushinga wo gutegura album ye 'MPOZE NZI'

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/11/2014 17:01
5


Nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 ashyize ahagaragara album ye ya mbere yise NDI RAP CYANE, umuraperi Green P ntabwo yigeze acogora, ahubwo akomeje gushyira ingufu mu bikorwa bye ndetse kuri ubu imirimo yo gutunganya album ye nshya yise ‘Mpoze nzi’ igeze kure.



Uyu muraperi wanamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Indyo yuzuye’, ndetse n'amashusho y'indirimbo Zunguza, yadutangarije ko kuri iyi album ye nshya arimo gutegura atigeze ava mu murongo benshi bamuziho wo gukora hip hop ndetse ahamya ko iyi album ye izakomeza gushimangira ko ariwe muraperi rukumbi utarigeze abangikanya iyi njyana n’izindi.

Green P

Ubwo yatugezagaho izi ndirimbo, izi zikaba ari na zimwe mu zizagaragara kuri iyi album ye nshya, Green P yagize ati “ Gahunda ni yayindi, ibikorwa byinshi, hip hop y’ukuri, ikindi kandi ubu turi gutegura album nshya twise ‘Mpoze nzi’, nayo umushinga wayo ugeze kure.”

Green P

Green P ati " Hip Hop koko ni indyo yuzuye."

Tugarutse ku ndirimbo ‘Indyo yuzuye’ yatunyijwe na Trackslayer muri Touch record, muri iyi ndirimbo Green P yongera kugaragaza no gushimangira uburyo hip hop ari yo njyana ye, atizegera ayitatira naho abaraperi basigaye bavanga vanga injyana akongera kubacyebura no kubasaba kugaruka ku birindiro.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Zunguza'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • olivier uwe9 years ago
    turagushyigikiye musaza komerezaho
  • 9 years ago
    Greenp numurapemwizakubera indirimbozeharimo ikinege nkundako adashyigikira ubutinganyi numuntuwumugabo
  • ishimwe patrick9 years ago
    uwo musazA Nakomereze aho courage tumurin Yuma.
  • Tresor9 years ago
    Green numusaza turamwemera kbx hip hop nindyo yuzuye komerezaho mukobo ndakwemera.
  • moses victor9 years ago
    I like it





Inyarwanda BACKGROUND