Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, amaze iminsi arembejwe na zimwe mu nshuti ze, abo biganye n’abantu batandukanye bo mu muryango we bamaze iminsi bamubaza ukuntu yarongoye mu ibanga akanga kubatumira mu bukwe bwe, hakaba hari n’abashatse gusura urugo rushya rw’abageni banze kuva ku izima.
Mu minsi ishize ubwo Itsinda rya Urban Boys bafataga amashusho y’indirimbo yabo nshya yitwa “Tuzasazana”, hagiye hanze amafoto atandukanye agaragaza imihango y’ubukwe, muri aya mafoto hakaba harimo n’iya Safi Madiba n’umukobwa wagaragaraga nk’umugeni bari basezeranye ndetse banerekana impeta bari bamaze kwambikana, ifoto ya Safi ikaba yarakoreshejwe n’abantu benshi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsapp, benshi mu bakoresheje iyo foto bakaba baremezaga ko Safi yakoze ubukwe mu ibanga.
Iyi foto ya Safi yakoreshejwe n'abantu benshi bavuga ko yakoze ubukwe mu ibanga
Nk’uko Safi yabitangarije Inyarwanda.com, iyi foto ikimara gushyirwa hanze ikagenda ihererekanwa n’abantu benshi batandukanye, uyu musore yatangiye guhamagarwa n’inshuti ze, abo biganye ndetse n’abo mu muryango we bamubaza impamvu yakoze ubukwe mu ibanga ntabatumire, uko yamaraga gusobanurira umwe akaba yarahitaga yakira telefone y’undi bigera aho bimubuza amahoro kuko atiyumvishaga ukuntu byagera kuri urwo rwego.
Mu mashusho y'iyi ndirimbo Safi sinawe uba yarongoye ahubwo we na bagenzi be baba bambariye uwarongoye
Safi ati: “Barampamagaye ari benshi cyane, bamwe bati ubwo koko iyo udutumira ubona tutari kubona intwererano? Abandi bo mu miryango nabo bati ko ubukwe ari ubw’umuryango ni gute koko wiherera ugakora ubukwe utatumenyesheje, ni iki watuburanye? Ubwo nagendaga nsobanurira abantu bamwe nkumva rwose bamaze kwishyiramo ko koko narongoye mu ibanga, ndetse kugeza n’ubu hari abazi ko natangiye ukwezi kwa buki kandi rwose muri ariya mashusho y’indirimbo naho sinanjye wari wakoze ubukwe ahubwo njye na Humble na Nizzo twari twambariye umusore warongoye, hanyuma nyine byo kwikinira nza kwifotozanya n’uriya mukobwa uzagaragara mu mashusho ari umugeni, none byatumye hari abafata ko nakoze ubukwe mu ibanga”.
Safi ati: "No muri Video sinjye uba warongoye, iriya foto ndi kumwe n'umukobwa byari ukwifotoza gusa"
Nk’uko Safi akomeza abivuga, ngo ubu icyo atezeho kuzamenyesha benshi ukuri ku mafoto yasohotse ni amashusho y’iyi ndirimbo “Tuzasazana” azajya hanze mu minsi ya vuba, wenda akumva ko abantu nibamara kuyabona bashobora kuzakomeza bagakurikirana bakamenya ko ibyo gukora ubukwe byamuvuzweho atari ukuri kuko atatinyuka kubukora mu ibanga kandi kugeza ubu hakaba hari benshi bakibwira ko ari mu kwezi kwa buki.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "TUZASAZANA"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO