Mu gihe gushakana kw’abahuje ibitsina bimenyerewe mu bihugu by’I Burayi na Amerika, ubu noneho mu gihugu cya Nigeria haravugwa cyane inkuru y’abakobwa babiri bamaze gushakana ndetse banakoze ubukwe, ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bikaba bikomeje kugaruka kuri iyi nkuru cyane.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Stelladimokokorkus aravuga ko umukobwa wigize nk’umugabo muri ubu bukwe asanzwe ari umukinnyi wa filime wo mu majyepfo ya Nigeria, bikaba bivugwa ko uyu mukinnyi wa filime n’ubundi yari asanzwe aryamana n'abakobwa bagenzi be.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kuvuga cyane kuri ubu bukwe
Uyu mukinnyi wa filime ngo azwiho kugaragaza amatwara y’abaryamana bahuje ibitsina kuva mu mashuri yisumbuye na kaminuza, gusa igitangaje kurusha ibindi ni uko uwo bakoze ubukwe asanzwe ari umugore ufite umugabo ariko akaba yemeye kuba umugore w’umugore mugenzi we.
Ubu bukwe budasanzwe muri Afrika bwabereye muri Hoteli yitwa Ogudu yo mu mujyi wa Lagos, muri ubu bukwe hakaba hari hatumiwe bamwe mu bakobwa bazwi cyane muri Nigeria kuba nabo baryamana n’abakobwa bagenzi babo, muri abo hakaba harimo uwitwa Sola, Rita, Elizabeth, Bunmi, Victoria na Sandra.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO