Umuhanzi w’icyamamare muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo ari mu maboko ya polisi nyuma y’uko hagaragaye ibyapa byanditseho ko asigaye yitwa “Ebola”indwara y’icyorezo ihangayikishije isi muri iki gihe.
Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru bya AFP avuga ko Koffi Olomide yatawe muri yombi nyuma y’uko hafashwe ibyapa byamamaza igitaramo byanditseho ko icyo gitaramo kizakorwa nawe ariko handitseho ko asigaye yitwa “Vieux Ebola”izina bivugwa ko ariryo asigaye yariyise.
Umwe mu nshuti za Hafi za Koffi Olomide yavuze ko atari akwiye gutabwa muri yombi kuko iri zina yaribatijwe n’abafana be kandi ko Atari kuryanga.Yagize ati:”Iri zina siwe yaryiyise ahubwo yaryiswe n’abafana be.Jye ndumva aho kumufata bari gufata abarimwise.”
Koffi Olomide yakunze kwiyita amazina menshi ariko iri ryo ryamukozeho
Umuvugizi wa polisi yo muri iki gihugu witwa Colonel Pierrot Mwana-Mputu yemeje amakuru y’uko Koffi Olomide yatawe muri yombi ubu akaba arimo ahatwa ibibazo aho ashinjwa kwamamaza icyorezo cyibasiye isi muri iki gihe kandi kimaze guhitana abantu benshi.Yagize ati:”Ubu ari guhatwa ibibazo na polisi aho ashinjwa kwamamaza indwara ya Ebola aho kugira uruhare mu kuyirwanya nk’umuntu w’icyamamare”.
Ibyapa byose byamamaza iki gitaramo bikaba byahise bimanurwa ahantu hose byari byamanitswe mu mujyi wa Kinshasa.
Umugambi wo kwiyita Vieux Ebola wamupfubanye
Si ubwa mbere Koffi Olomide yihimbye izina kuko nyuma y’ayo asanganywe menshi yigeze kwiyita Nicolas Sarkozy wari perezida w’u Bufaranda ndetse yiyita na Benoît XVI wari umushumba mukuru wa kiliziya gatolika aho nabwo byamuteje ibibazo.
Koffi Olomide amaze kumenyerwa cyane mu nkiko aho buri gihe akunze gufatirwa mu byaha bitandukanye.
Iri zina “Vieux Ebola”,mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko risobanura”Muzehe Ebola”rikaba ryari ryatangiye gukoreshwa nk’akabyiniriro ka Koffi Olomide aho byavugwaga ko rizasimbura iryo yari amenyereweho ariryo “Grand Mopao.”
Ese kuba Koffi yakwitwa "Vieux Ebola"hari icyo bitwaye? Bamwe baravuga ko yarenganye.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO