Umuhanzi Uwiringiyimana Theo uzwi ku izina rya Bosebabireba, arashinjwa kunywa inzoga mu kabari kitwa Ebenezer gaherereye mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge, hanyuma akabura amafaranga yo kwishyura izo nzoga akaba yarasize ibyangombwa bye ariko amezi akaba ashize ari atatu atarajya kwishyura ngo abifate.
Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akabari ka Ebenezer, uyu muhanzi Theo Bosebabireba yagiye muri aka kabari mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) anywa inzoga ari kumwe n’abandi bantu basangiraga, hanyuma igihe cyo kwishyura kigeze aza kubura amafaranga yo kwishyura maze biza kuba ngombwa ko hafatirwa ibyangombwa bye birimo n’indangamuntu kugirango naramuka amaze kwishyura azabone gusubizwa ibyo byangombwa bye.
Uwiringiyimana Théogène uzwi nka Bosebabireba arashinjwa kunjywa inzoga ntazishyure
Ibi byangombwa bya Theo Bosebabireba Inyarwanda.com dufitiye n’ifoto, bimaze amezi arenga atatu mu maboko y’ubuyobozi bwa Ebenezer buvuga ko bumaze ayo mezi yose bumwishyuza amafaranga agera ku bihumbi makumyabiri na kimwe n’ijana (21.100 Rwf), aya mafaranga nk’uko bigaragara ku nyemezabuguzi Inyarwanda.com yahawe na Theo Bosebabireba ubwe akaba ari ay’inzoga zitandukanye zirimo Redbull, Red Wine, Mitzig, Fanta, Uganda Waragi ndetse n’amazi.
Iyi nyemezabuguzi iriho inzoga zitandukanye zishyuzwa Theo, ndetse ninawe uyibitse kugeza ubu
Umukozi wa Ebenezer wakiriye Theo Bosebabireba n’abo bari kumwe, yemeza ko uyu muhanzi we yinywerega inzoga yo mu bwoko bwa Uganda Waragi ndetse na Coca Cola, hanyuma aza kubura amafaranga yo kwishyura maze mugenzi we bari kumwe amugira inama y’uko yasiga ibyangombwa bye akazabifata yamaze kubishyura.
Umukozi wa Ebenezer ahamya ko Theo yanywaga Waragi. Aha ni mu kiganiro binyuze kuri Whatsapp
Ubwo umunyamakuru wa Sunday Night yavuganaga na Theo Bosebabireba kuri iki kibazo, yatangaje ko ako kabari ntaho akazi, ndetse ko atajyana abantu mu kabari kandi akaba atanabura amafaranga yo kwishyura inzoga, naho ibyangombwa byo abajijwe niba abifite, yatangaje ko amaze igihe yarabitaye. Nyuma y’ibyo, nk’uko amajwi Inyarwanda.com dufite abyumvikanisha, uyu muhanzi yahise ahamagara ubuyobozi bwa Ebenezer ababaza impamvu bahisemo kumuvamo bagatangaza iby’uyu mwenda mu itangazamakuru, kandi bagombaga kumubwira akabishyura batamuteje abantu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukwakira 2014, Inyarwanda.com yabashije kuganira imbonankubone na Theo Bosebabireba ndetse anadushyikiriza inyemezabuguzi iriho aya mafaranga yose ndetse inagaragaraho izi nzoga, aboneraho gusobanura ko ibyamubayeho ari ugushaka kumusebya kuko harimo ibinyoma byinshi, akaba abona arimo kurengana mu bintu atari yiteze.
Uyu mugabo we asanga ibiri kumubaho ari akarengane, kuko yambuwe akaba akomeje no guseba kandi arengana
Theo Bosebabireba ati: “Mu kwezi kwa karindwi mu rugo twagize ikibazo cy’umuriro, hanyuma duhamagara umukozi wa EWSA witwa Jean Paul aza kubidukorera tumugurira ibikoresho tumuha n’amafaranga 20.000 y’akazi (Main d’Oeuvre) ariko njye nahise njya i Burundi, ngarutse nsanga ntabyo yakoze kandi twaramwishyuye. Ubwo nakomeje kugenda muhamagara kenshi mwishyuza, biza kugera ubwo ambwira ngo arimo gukorera mu mujyi mu isoko rishya, mpita musangayo mpageze arambwira ngo musange muri ako kabari, ndahagera mubwiye ngo anyishyure arambwira ngo mbe nicaye bampe agafanta. Ubwo naricaye banzanira Fanta Citron, hanyuma nza guhaguruka gato ngiye kwihagarika ngarutse nsanga umuntu yagiye, mu gihe nkibaza aho agiye baba bazanye facture barambwira ngo nyishyure, nibwo nasanzeho izo nzoga zose. Hanyuma rero barambwiye ngo kuva uwo wundi yagiye ninzishyure, nanjye nari mfite amafaranga ariko numva ko uwo mugabo Jean Paul yaba anyambuye kabiri, kuko nari nagiye kumureba ngo mwishyuze hanyuma agahita anankora ibyo, niko gusiga ibyangombwa byanjye birimo n’indangamuntu, ubwo naravugaga ngo nzamushaka aze yishyure hanyuma bansubize ibyangombwa byanjye”.
Nk’uko Theo Bosebabireba akomeza abisobanura, avuga ko yahisemo gutanga indangamuntu ye kuko n’ubusanzwe ntawe uyimubaza kandi akaba afite urupapuro rw’inzira (Passport) rumwemerera gutambuka, bityo akaba yarumvaga ko kubitanga kugeza abonye uwamuhemukiye nta kibazo kuko atibwiraga ko habamo kumusebya bifashishije ibyangombwa bye.
Uwiringiyimana Theo yemera ko yasize ibyangombwa agirango azabanze ashake uwamuhemukiye
Naho ku bijyanye no kuba yari yabanje kubeshya ko atazi ako kabari ndetse n’ibyangombwa bye akaba yarabitaye, aha ho yasobanuriye Inyarwanda.com ko babimubajije ntabashe guhita ahibuka kuko hari hashize amezi agera kuri atatu yose. Ku rundi ruhande avuga ko yarakomeje gushakisha uwo Jean Paul akamubura kandi akaza kumenya ko yaje gucika kuko ngo yanambuye amafaranga menshi abaturage bo mu karere ka Gasabo ababeshya kubagezaho amashanyarazi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO