Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kwezi kwa 8 uyu mwaka, yamutangarije ko afite ubukwe mu mpera z’uyu mwaka ariko ntiyatangaza byinshi kuri ubu bukwe nk’itariki buzabera.
Uyu mukobwa wamenyekanye nka Sonia muri filime “INZOZI”, akaba kuri ubu asa n’uwahagaritse ibikorwa bya sinema aho ari mu bucuruzi akaba akorera ikigo gicuruza ibikomoka kuri peteroli gikorera mu bihugu binyuranye bya Afurika kizwi nka Oasis ndetse n’uy’umusore bazarushingana, kuri ubu bo hamwe n'imiryango yabo bamaze gufata umwanzuro ku itariki ubukwe buzabera nk’uko bigaragara ku mbanziriza mushinga y'urupapuro rw’ubutumire (invitation) uyu mukobwa yagiye yoherereza inshuti ze ku rubuga rwa Whatsapp.
NB: Uru sirwo rupapuro rw'ubutumire (invitation) rwemewe, iyi ni imbanzirizamushinga (Draft)
Kuri ubu butumire hagaragaraho ko imihango yo gusaba no gukwa izaba tariki 30 Ugushyingo ku isaha ya saa minani z’amanywa, naho tariki 6 Ukuboza akaba aribwo hazaba ubukwe nyir’izina aho we n’umukunzi we MURWANASHYAKA Nehema Nelson bazasezeranira imbere y’Imana kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umufasha.
Ku myaka 30 y'amavuko, Marie France Niragire akaba umwe mu bakobwa bamenyekanye muri sinema nyarwanda cyane agiye kurongorwa
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, ubwo twamubazaga uko yiteguye guhindura ubuzima, akava mu cyiciro cy’abakobwa akajya mu cyiciro cy’abagore yagize ati: “ndabyiteguye neza nk’uko n’abandi babyitegura, n’ubwo ntarajyayo ngo mbe nzi uko kuba umugore bimeze, niteguye neza guhinduka nkava mu bukobwa nkajya mu bugore.”
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO