Muri iyi minsi hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko hari kumvikana imvugo zitandukanye zitari zisanzwe zimenyerewe nka Shuwa dilu(Sure deal) Gukwakwanya,Gucana ku maso,Inyatsi,n’izindi nyinshi.
Ubwo Inyarwanda.com yashakaga kumenya aho izi mvugo zisigaye zikoreshwa cyane n’abantu benshi hano mu gihugu,mu bantu bazikoresha bose babajijwe bavuze ko izi mvugo zavuye ku banyamakuru b’imikino aribo Rutamu Elia Joe ndetse na Theogene Rugimbana.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Rutamu Elia Joe ndetse na Rugimbana Theogene basanzwe ari abanyamakuru b’imikino,bemeye ko n’ubwo zimwe izi mvugo ari amagambo azanzwe akoreshwa mu Kinyarwanda aribo bayinjije mu bijyanye n’imikino babinyujije mu biganiro by’imikino ndetse no kwogeza imikino itandukanye y’umupira w’amaguru.Zimwe muri izo mvugo zamenyekanye cyane harimo:
Shuwa Dilu(Sure Deal)
Iyi ni imvugo yamamaye cyane hano mu gihugu cyane cyane mu mikino,aha,Rutamu Elia Joe yavuze ko iyi mvugo batangiye bayikoresha bashaka kuvuga ikipe yizewe cyane cyane ku baba bakinnye imikino y’amahirwe(Betting) aho bashakaga kuvuga ko ikipe idashobora gutuma abayishyizeho amafaranga bahomba,ikipe itanga ibyishimo.
Rutamu Elia Joe umwe mu bazanye izi mvugo
Inyatsi
Iyo uvuze ijambo Inyatsi abantu benshi cyane cyane abakurikirana ibijyanye n’imikino ntibatinda kumva icyo ushatse kuvuga.Aha,Rutamu yavuze ko iri jambo barikoresha bashaka kuvuga ikipe idakomeye ku buryo mu mikino ya Betting ishobora gutuma uribwa.Iri jambo kandi rikoreshwa ku mukinnyi w’umuswa cyangwa kwerekana ko ikipe idashoboye.
Gukwakwanya
Iri jambo,Rugimbana Theogene yatangaje ko ari ijambo risanzwe ry’ikinyarwanda risobanura kwihuta mu gikorwa runaka ndetse nawe akaba arikoresha iyo yogeza umupira iyo abona umukinnyi ari kwihutana umupira.
Gucabiranya
Gucabiranya ni rimwe mu mu magambo yakoreshejwe cyane na Rugimbana Theogene iyo ari kogeza imikino itandukanye ku mugabane w’uburayi.Iri jambo,yadusobanuriye ko arikoresha iyo umukinnyi afite amayeri menshi mu kibuga kandi yihuta.
Rugimbana Theogene
Gukora Aferi(Affaire)
Aha,Rutamu Elia Joe yavuze ko iri jambo batangiye kurikoresha bashaka kwerekana ko muri iyi mikino y’amahirwe(Betting) ikipe runaka umuntu aba yashyiriyeho amafaranga itamutengushye ahubwo yamukoreye ibyo yashakaga.
Gucana ku maso
Rugimbana Theogene yavuze ko iyo bakoresheje iri jambo ku mukinnyi cyangwa ikipe runaka baba bashaka kuvuga ko uwo mukinnyi azi gukina neza,ari umuhanga,mbese asobanukiwe.
Imitungo
Iri jambo, umunyamakuru Rutamu Elia Joe yatubwiye ko barikoresha bashaka kuvuga amafaranga umuntu aba yasheteye ikipe mu mikino y’amahirwe izwi nka Betting.
Rutamu Elia Joe
Rutamu yakomeje avuga ko nk’umwe mu bantu bakoresheje bwa mbere izi mvugo, iyo yumvise ziri kuvugwa cyane hirya no hino mu gihugu bimushimisha kuko ururimi ruba rukura.Yagize ati:iyo numvise abantu hirya no hino bakoresha izi mvugo numva nishimye cyane kuko ururimi rwacu ruba rurimo rukura kandi koko ururimi rugomba guhora rukura.
Theogene Rugimbana avuga ko bifuza kwinjiza ikinyarwanda mu mikino
Ku bijyanye n’impamvu bakunda gukoresha aya magambo iyo bogeza umupira,Rugimbana yagize ati:”Twashatse ko ikinyarwanda gikoreshwa cyane no mu mupira w’amaguru kuko akenshi usanga mu mupira hakoreshwa cyane amagambo y’indimi z’amahanga”.
Tubibutse ko Rutamu Elia Joe ari umunyamakuri w'imikino kuri Radio Rwanda ndetse na Magic FM mu gihe Rugimbana Theogene ari umunyamakuru w'imikino kuri Radio Flash FM.
Ese muri izi mvugo hari iyo ukunda gukoresha?Iyihe?
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO