Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Rafael York wakinaga ku mugabane w'Iburayi yabonye ikipe nshya ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere mu Misiri ya ZED Football Club.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira cyangwa akaba yanyura ku mpande n'ubundi asatira yumvikanye n'iyi kipe kuyisinyira amasezerano y'umwaka n'igice.
Rafael York agiye kwerekeza muri iyi kipe nyuma y'uko yari amaze ukwezi kurenga nta kipe afite bitwe nuko yari yaratandakanye na Gefle IF yo muri Sweden.
Yatandukanye n'iyi kipe mu gihe yo yifuzaga kumwongerera amasezerano ariko we akabyanga bitewe nuko yari yaramanutse mu cyiciro cya Gatatu kandi we akaba atarashakaga kuhakina.
ZED Football Club igiye gusinyisha uyu munyarwanda yashinzwe muri 2009 aho yahereye muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri cya Misiri gusa ikaba yarazamutse mu cyiciro cya mbere muri 2023.
Iyi kipe yakirira imikino yayo kuri Cairo International Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 75 isanzwe inafitanye ubufatanye na Aston Villa yo mu Bwongereza afasha abakinnyi bayo bakiri bato kujya gukina ku mugabane w'Iburayi.
TANGA IGITECYEREZO