Ku bakobwa benshi b’ingaragu, gukora ubukwe ni kimwe mu byo baba bategereje nk’umunsi wabo uhebuje mu buzima bwabo, abageni n’ababambariye bakaba bagaragaza ibyishimo byabo kuri uwo munsi mu buryo butandukanye, gusa hakaba n’ababikora mu buryo butangaje cyane bitewe n’umuco cyangwa ubushake bwabo.
Nk’uko bigaragara mu mafoto yakusanyijwe akanashyirwa ahagaragara n’ikinyamakuru Mail Online, hari amwe mu mafoto y’abageni n’ababagaragira ku munsi w’ubukwe bwabo aba agaragara asekeje cyane, bitewe n’umuco cyangwa ibyo umuntu amenyereye bikaba byagaragarira benshi nk’ibidasanzwe.
Kubera ubushyuhe, aba bifotoje bari mu mazi
Umugeni n'abamwambariye bifotoje bafite imbunda
Imyambarire y'umugeni n'uko bari bameze nabyo ntibisanzwe
Aba bo mu bukwe bari bambaye igice gito cy'umubiri ahandi bambaye ubusa
Umugeni n'abamwambariye
Aba nabo ni uko bari bameze mu mazi magari
Aba bagiye gufatirwa amafoto y'urwibutso mu iduka
Aba bifotoje basinziriye
Iyi myambarire nayo ntimenyerewe cyane
Bamukikije indabo ku munsi we wo gusezera ku ngaragu
Iyi foto hari benshi yatangaza
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO