Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 ku isaha ya saa cyenda nibwo hari hateganyijwe inama yari guhuza minisitiri wa Siporo n’umuco Bwana Joseph Habineza n’abakora sinema mu Rwanda, gusa ntiyaje kuba kuko yahise ihurirana n’urupfu rw’umubyeyi wa minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana.
Ku isaha ya saa cyenda, benshi mu batumiwe bari bamaze kugera aho iyi nama yari kubera ku cyumba cy’inama cya MINISPOC I Remera, ariko baza kumenyeshwa bitunguranye ko inama itakibaye kubera iyi nkuru y’akababaro.
Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu benshi ikomwa mu nkokora n'ibyago
Asobanurira abari bitabiriye iyi nama uko bigenze ngo isubikwe, Bwana Makuza Lauren ushinzwe iterambere ry’umuco muri iyi minisiteri yagize ati: “tubanje kubiseguraho ko inama yari iteganyijwe hagati yanyu (abakora sinema) na minisiteri itakibaye bitewe n’urupfu rw’umubyeyi wa minisitiri w’umutekano Bwana Musa Fazil. Mu muco w’abayisilamu, iyo umuntu yapfuye biba ngombwa ko ashyingurwa uwo munsi yapfiriyeho, bityo kandi mu muco nyarwanda abantu baratabarana, akaba ariyo mpamvu minisitiri wari kuba ayoboye iyi nama kimwe na bagenzi be bagize cabinet bahise bajya gutabara.”
Bwana Makuza Lauren yari yaje muri iyi nama kumenyesha abayitabiriye ko itakibaye, ku impamvu twavuze haruguru
Nyuma yo gusubika iyi nama, yahise yimurirwa kuwa mbere tariki 15, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, ariko abari bayitabiriye bakaba batahise bataha ahubwo bicaye hamwe bakigira hamwe bimwe mu bibazo n’ibyifuzo bazageza kuri minisitiri kuwa mbere.
Minisitiri w'umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana yapfushije umubyeyi
Inyarwanda.com, mu izina ry’ubuyobozi, abakozi n’abakunzi bacu, dukomeje gufata mu mugongo umuryango wa Sheikh Musa Fazil Harerimana wabuze umubyeyi we.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO