Umuhanzi King James ahamya arakataje mu kugezaho abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange umuziki ufite itandukaniro kandi arushaho kugenda yibanda ku byifuzo n’ibitekerezo byabo, amashusho y’indirimbo ye “Yantumye” akaba yizeye ko azanyura abazabasha kuyareba bose kandi n’ibindi bikaba biri mu nzira biza.
Mu kiganiro King James yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho aya mashusho y’indirimbo ye nshya “Yantumye”, yadutangarije ko yishimiye uburyo iyi ndirimbo yakunzwe cyane ndetse bikaba byaranamutunguye, nawe akaba yarakoze ibishoboka byose ngo akore amashusho ajyanye n’ibivugwa mu ndirimbo kandi agakora ibishoboka byose ngo uzabasha kuyireba azabone iryoheye amaso nk’uko yaryoheye amatwi ya benshi.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "YANTUMYE"
Muri iyi ndirimbo yafatiwe ahantu hagiye hatandukanye, hagaragaramo abantu b’ingeri zose baba berekana neza ibivugwa mu ndirimbo, uretse ahantu hari umurambi ugaragaza ibyiza nyaburanga bihebuje, hakaba harimo n’igice cyo ku mazi magari bigaragara ko ari ku Kivu cyo mu karere ka Rubavu.
Aka kana muri iyi ndirimbo kaba gashimishije cyane
King James avuga ko kugeza ubu afite byinshi ahishiye abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange, nyuma y’amashusho y’iyi ndirimbo akaba azabagezaho indirimbo zitandukanye afite zamaze no kurangira ariko akajya azigeza ku bakunzi be buhoro buhoro kandi abizeza ko ibyo babona ari bicye kuko ibindi byiza kurushaho bikiri mu nzira biza.
King James mu ndirimbo ye nshya "Yantumye"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO