Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ukomoka muri Tanzaniya uzwi nka Rose Muhando, ubu arahigwa bukware na Polisi y’iki gihugu akurikiranweho icyaha cy’ubutekamutwe, akaba yaratetse umutwe ku mupadiri wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Baabkubwa, umupadiri wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yafashe indege ajya mu gihugu cya Tanzaniya maze yumvikana na Rose Muhando ko azajya iwabo kuririmbayo, bumvikana amashilingi ya Kenya angana n’ibihumbi magana ane (400.000 Ksh) ni ukuvuga hafi miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhanzikazi Rose Muhando akurikiranyweho ubutekamutwe
Uyu mupadiri yahise aha amashilingi 150.000 y’ibanze, hanyuma uyu mupadiri ategereza ko Rose Muhando yagera muri Kongo araheba, igitaramo yagombaga kujya kuririmbamo kikaba cyarabaye mu kwezi gushize kwa Nyakanga. Icyaje kuba ikibazo kugeza n’ubu, ni uko uyu muhanzikazi yanze gusubiza umupadiri amafaranga yari yamuhaye mbere.
Rose Muhando kugeza ubu yaburiwe irengero
Kugeza ubu umupadiri yasubiye muri Tanzaniya aho akomeje gusiragira ashaka Rose Muhando ngo amwishyure, Polisi nayo ikaba yatangiye kumuhigisha uruhindu nyuma y’aho acitse akaburirwa irengero kandi umupadiri nawe akaba avuga ko adashobora gusubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo atabonye amashilingi ye yahaye Rose Muhando kandi ngo yaranamuhombeje akamutekaho umutwe.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO