RFL
Kigali

Incredible record na Infinity zikomeje kugurana abahanzi. Ciney ku muryango winjira muri Incredible record

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/08/2014 10:54
1


Umuraperikazi Uwimana Aicha uzwi cyane nka Ciney yamaze gushingura ikirenge muri Infinity record yari asanzwe afitanye nayo amasezerano ndetse akaba yatangiye gukorana n’inzu ya Incredible record ya producer Bagenzi Bernard.



Nyuma y’amezi ane(4) gusa batangiye gukorana, Ciney ubwe avuga ko yahisemo gusesa amasezerano yarafitanye na Infinity record, bivuye ku kuba atishimiye imikoranire ye hamwe n’iyi nzu ibarizwa i Nyamirambo ahazwi nko kwa Nyiranuma.

ne

Ciney

Ciney ati “ Nibyo nta gihe kinini mpamaze ariko ni ukubera ko nabo nta kintu na kimwe bigeza bamfasha ndetse na n’ikizere nahabonaga ahubwo byakomeza kudindiza muzika yanjye. Muri Infinity record nari mpamaze amezi ane n’igice ariko muri ayo mezi yose nta kintu na kimwe bakoze uretse indirimbo Salama nari nahakoreye nayo itaramenyekanishijwe uko bikwiye!”

Ku ruhande rwa studio ya Infinity record, nk'uko tubikesha ikinyamakuru Izuba-rirashe, umuyobozi wayo Nino Jean Pierre yari yavuze ko kutubahiriza amasezerano na Ciney abigiramo uruhare, n’ubwo we atabyemera.

Tubajije uyu muraperikazi ku makuru avuga ko yamaze kwerekeza muri Incredible record ya producer Bagenzi Bernard, Ciney yavuze ko aribyo arimo yifuza ko kandi batangiye gukorana gusa ngo ntabwo biragera ko babitangaza ku mugaragaro.

Ati “ Urebye ntabwo navuga ko byari byagera ko mbitangaza, gusa twatangiye kuvugana ndetse n’ibikorwa byatangiye turimo turareba uko twakorana, niko byifuza, byaba byiza kurushaho.”

amsk

Nyuma yo gufasha Active mu mwaka umwe gusa bakajya muri Guma Guma, abahanzi benshi bakomeje kwifuza gukorana na producer Bernard Bagenzi

Producer Bagenzi Bernard nawe yadutangarije ko yatangiye gukorana na Ciney ndetse hari n’ikizere ko bakomezanya uruugendo, aho yaba asanzemo umuraperi Dany Nanone nawe umaze iminsi yerekeje muri iyi nzu. Bernard ati “ Turacyereba ukuntu byacamo neza, turimo turakorana hari ibikorwa byinshi ariko mbere na mbere tugiye guhera ku ndirimbo ze z’amashusho nyuma dukurikizeho na audio”

Mu mpera z’iki cyumweru Ciney azaba afata amashusho y’indirimbo Igire ari nawo mushinga wa mbere producer Bernard Bagenzi na Ciney bazaba bahuriyemo. Ciney aramutse akomereje ibikorwa bye muri Incredible record avuye muri Infinity record, izi nzu ibyeri zaba zihinduranyije abahanzi mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa nyuma yaho mu minsi ishize itsinda rya Active naryo ryavuye muri Incredible rigatangira gukorana na Infinity record.

Ese hagati y'izi nzu zombi hamwe n'abahanzi bagiye bazerekezamo urabona ari bande bishobora gufasha kurusha abandi? benshi mu bakurikiranira muzika hafi babihanze amaso!

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    egoko





Inyarwanda BACKGROUND