Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kanama 2014 nibwo umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close we n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse imfura yabo, uyu akaba ari umwana w’umukobwa bamaze no kwita akazina ka Ella, Tom Close usanzwe ari umuganga akaba ari nawe wafashije umugore we kwibaruka.
Niyonshuti Ange Tricia yabyariye ku bitaro bya Polisi biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali ari naho umugabo we Tom Close asanzwe akora akazi k’ubuganga, uyu muhanzi akaba n’umuganga akaba yanagize umugisha wo kwifashiriza umugore we kubyara, kugeza ubu yaba umubyeyi ndetse n’umwana amakuru dufite akaba ari uko bameze neza nta kibazo.
Tricia yari amaze iminsi atwite
Tidjara Kabendera yahise ashyira ku rubuga rwa Instagram ifoto ateruye imfura ya Tom Close
Tom Close na Tricia bari bamaze igihe bategerezanyije amatsiko uyu mwana wabo w’imfura, nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize bari bambikanye impeta bagasezerana kubana akaramata, ubu umuryango wabo ukaba wamaze kwaguka kuko wiyongereyemo imfura yabo Ella.
Tom Close na Tricia bakoze ubukwe mu mpera z'umwaka ushize
Reba amashusho y'indirimbo Good time ya Tom Close na Sean Kingston
Reba amashusho y'indirimbo 'Byararangiye' ikubiyemo amashusho y'ubukwe bwabo
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO