Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga, igihugu cya Israel cyatangiye ibitero by’ibisasu mu gihugu cya Palestine mu gace ka Gaza. Ibikorwa remezo byinshi birimo amazu, imihanda byarasenyutse, abantu benshi biganjemo abana n’abagore bagwamo abandi barakomereka, ndetse abandi benshi bakurwa mu byabo.
Kuri ubu guhera kuri uyu wa 2 tariki 5 Kanama, ibi bitero byarahagaritswe mu gihe hatangiye ibiganiro byo kugarura amahoro hagati y’impande zombi, biri kubera I Cairo mu Misiri aho bemeranyijwe guhagarika intambara nibura mu minsi 3 mu gihe cy’ibi biganiro.
Abantu basaga 1900 b’abanyapalestine biganjemo abaturage b’abasivili nibo bamaze kugwa muri ibi bitero, umubare munini muri aba ukaba ari uw’abagore n’abana, naho ku ruhande rwa Israel hakaba haraguyemo 67 gusa, abaturage 3 n’abasirikare 64.
DORE AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA UKO IBI BITERO BYARI BIMEZE:
Mu gihe cy'ibi bitero, benshi bagiye bagwirwa n'amazu bagapfiramo. Uyu mwana yagwiriwe n'inzu, none ari gutabarwa ngo harebwe ko yavamo ari muzima
Abana nibo bibasiwe cyane n'ibitero. Ababyeyi babo amarira yari yose
Imirambo y'abantu baguye muri ibi bitero yiyongeraga umunsi ku munsi ariko biganjemo abana
Byageze aho uburuhukiro burashira, bahitamo gushyira imirambo y'abana mu byumba bikonjesha bisanzwe bibikwamo Ice Cream
Abana nibo bahuriye n'ibyago muri iyi ntambara cyane
Si abana gusa, n'abakuru nabo ntiyabasize
Ba gafotozi ni abiyahuzi! Mu gihe abandi bakizaga amagara yabo, uyu we yirukaga ashaka uko afotora ifoto nziza
Imirambo y'abaguye mu bitero
Amarira ni yose kuri uyu mubyeyi waburiye umwana we muri iyi ntambara
Uru ruhinja rwavutse ku mubyeyi wari umaze guhitanwa n'igisasu abantu bashima Imana, ariko n'ubwo rwavutse rufite ubuzima, ntirwahiriwe no gukomeza kubugira kuko mu gihe kitarenze amasaha 48 (iminsi 2) narwo rwahise rwicwa. Rwari rwahawe izina rya nyina Shaima.
Uyu mubyeyi yashakaga umurambo w'uwe mu mirambo myinshi
Mu gihe cy'ibitero, abadashyigikiye Israel imyigaragambyo yari yose. Aha ni i Sydney muri Australia, aho abigaragambyaga bagereranyaga ubu bwicanyi nka Apartheid
Abashyigikiye Israel ku rundi ruhande nabo ntibari bicaye. Aha ni I Sydney muri Australia
Aba bo ntaruhande bari bariho, basabiraga amahoro Israel n'abaturage ba Palestine bicwaga
NYUMA YO GUHAGARIKA IMIRWANO:
Umujyi wa Gaza wri ugizwe n'amataje n'amazu meza, mu gihe gito wari umaze kuba amatongo
Abasirikare ba Israel mu byishimo bidasanzwe kubera akazi bakoze. uyu yari gusoma ikibunda cye kubw'ibikorwa cyamukoreye cyica abanyapalestine kikanabasenyera
Umusirikare wa Israel asenga ashimira Imana ibyo ikoreye igihugu cyabo.
Nyuma yo kugaruka kw'agahenge, abaturage ba Gaza bari gusubira mu byabo. Ese barajya he?
Aba bana bari gutarura udukoresho two mu nzu twabashije gusigara
Aba bo bicaye mu itongo babuze aho berekeza
Amazu yarasenywe ku buryo bukomeye
Uyu we ati: "Mundorere namwe."
Ibikoresho byinshi byarangiritse
Aba bana baribaza iyo bari bwerekeze byabacanze (nk'uko ab'ubu babivuga)
Uyu we n'umwana barokokanye, bahisemo kwiyicarira mu itongo bagatuza, mu gihe inzu bari kuba bashyiramo izi ntebe nziza yasenywe
Aba bahisemo gutarura utwasigaye bakerekera. Ese bari kugana he?
Haracyatabururwa imirambo y'abagwiriwe n'amazu
Umuryango w'abibumbye ukorera muri Palestine (muri Gaza) uri guha abaturage ubuhungiro.
Abageze ku biro by'umuryango w'abibumbye amahoro bari gushima Imana
Ingabo za Israel ziri gutaha ibyishimo ari byose. Babonye n'umwanya wo guhagarara bafata agafoto k'urwibutso
Ingabo za Israel ziti: "mission accomplished: Twabigezeho"
Ingabo za Israel ziri mu byishimo, gusa "ntakeza k'intambara!"
AMAFOTO: MailOnline
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO