RFL
Kigali

Gisozi: Gusibangana kw'ibimenyetso byo mu muhanda n'umuvuduko ukabije, byari bigaritse ingogo

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:21/07/2014 9:55
0


Ahagana saa mbili za mugitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga 2014, mu Murenge wa Gisozi, imbere y’ishuri rya APAPEC IREBERO habereye impanuka y’imodoka, yagonze moto enye (4) hakomereka abantu 5 barimo umwe wakomeretse bikomeye.



Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wo mu Murenge wa Gisozi uva mu Gakinjiro werekeza ku ishuri ry’abakobwa rya FAWE, ngo ikaba yatewe no kuba umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hulux ifite plaque RAA 535 V, atabonye ibimenyetso bimubwira kugabanya umuvuduko nk’uko byemezwa n’ababonye iyo mpanuka iba.

aa

s

v

Umusore ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto twasanze ahabereye iyo mpanuka yagize ati: “Jye nazamukaga, maze ngiye kubona mbona kariya kamodoka gasimbutse Dodani gahita gakubita moto ya mbere, kuko kageze imbere gato gakubita indi gahita kitambika mu muhanda gakubita izindi moto ebyiri imwe gahita kayitebeza mu mucanga.”

SZ

Iyi mpanuka ntiyari yoroheje

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ntitwabashije kumubona, bamwe bakaba bavuga ko yahise ayivamo akiruka.

MD

mn

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Kigali CHUK.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ngo twumve igiteganyirizwa ibimenyetso by’uwo muhanda ntitwabasha kubabona, ariko turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND