Umuhanzi King James nyuma yo gutaha ubukwe mu nshuti n’abavandimwe ahantu hatandukanye, byaje kumuha isomo bimufasha guhita akora indirimbo izajya ihora imufasha cyane ahantu yatashye ubukwe nk’umuhanzi akabasha gufatanya n’ababa babutashye kwishima ariko ku bageni ho bikaba akarusho.
King James avuga ko yagiye ataha ubukwe bwinshi bw’inshuti ze cyangwa abantu bo mu muryango, nk’umuhanzi akaza kugera ubwo asabwa kuba yataramira abatashye ubukwe ariko by’umwihariko akagira n’ubutumwa umusore yifuza kugeza ku mugeni we imbere y’imbaga y’abantu babagaragiye, aha rero King James bikaba byarasaga n’ibimugore ariko ubu akaba yaramaze kubibonera umuti.
Indirimbo nshya y’uyu muhanzi yitwa “Yantumye”, irimo ubutumwa aho aba avuga ibyo umusore cyangwa umukobwa yamutumye ku mukunzi we, ubu butumwa bukaba bwiganjemo amagambo y’urukundo yaryohera buri wese uyabwiwe n’umukunzi we, ikindi kandi iyi ndirimbo ikaba icuranze mu buryo yumvikanamo ijwi ry’umwimerere rijyana na gitari.
King James yatangarije inyarwanda.com ko iyi ndirimbo nyuma yo kumva uburyo abantu bishimiye ko yaririmbye hifashishijwe gitari, nawe azakomeza gukora umuziki agendeye ku byifuzo by’abafana be n'abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.
UMVA HANO INDIRIMBO "YANTUMYE"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO