Umuhanzikazi Niyigena Angelique uzwi nka Angelica mu muziki, yakoze mu nganzo yibutsa abantu bose kuzirikana gushimira no guha agaciro umuntu waguhaye ubushuti. Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye nshya yisee "Inshuti nyanshuti".
Angelica avuka mu Karere ka Ruhango, akaba atuye i Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko yisanze akunda cyane injyana Gakondo binamusunikira gukora indirimbo muri iyi njyana. Yishimira cyane urukundo akomeje kwerekwa mu muziki amazemo igihe gito.
Avuga ko hari abahanzi benshi afatiraho urugero nk'uko abyivugira muri aya magambo, ati "Nigira ku bahanzi benshi pe! Urugero Cecile Kayirebwa, Mariya Yohani, Nyakwigendera Kamaliza, Clarisse Karasira n'abandi cyane ko nkunda kumva indirimbo zabo".
Angelica wo guhangwa amaso mu njyana Gakondo, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo "Amatage", "Yambi" n'izindi. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Inshuti Nyanshuti" yuje ubutumwa bukomeye bwo kuzirikana umuntu w'ingenzi mu buzima bwawe.
Ati "Mu buzima tubamo bwa buri munsi umuntu wese aba akeneye inshuti nyayo nk'uko nayiririmbye. Indirimbo "Inshuti nyanshuti" ivuga igisobanuro cy'inshuti nyayo, ibiyiranga ndetse no kuzirikana gushimira no guha agaciro umuntu waguhaye ubushuti".
Nk'uko Angelica yakomeje abibwira inyaRwanda, indirimbo ye nshya y'amashusho "Inshuti Nyanshuti" Ifite amagambo "umuntu wese yakwishimira kubwira umuntu w'ingenzi mu buzima bwe". Yakozwe na Jimmy Pro mu buryo bw'amajwi mu gihe amashusho yakozwe na Filos Pro.
Angelica azwi mu ndirimbo imaze imyaka 4 yise "Amatage" y'ubutumwa bwuje urukumbuzi buri umwe yagenera uwo akumbuye cyane. Niyo ndirimbo yamwinjije byeruye mu muziki yerekwa urukundo rwinshi n'abakunzi b'umuziki.
Angelica agarukanye indirimbo nshya yise "Inshuti Nyanshuti"
REBA INDIRIMBO NSHYA "INSHUTI NYANSHUTI" YA ANGELICA
TANGA IGITECYEREZO