Kigali

Umuraperi Dr. Simple yakoze ubukwe na Sandrine bahuriye bwa mbere muri Bisi i Nyabugogo-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/01/2025 23:33
1


Umuraperi Habineza Jean Paul wahoze yitwa Simple A ariko ubu akaba yitwa Dr. Simple, yakoze ubukwe n'umukunzi we bamenyanye mu buryo butangaje dore ko bahuriye muri Bisi yavaga i Nyabugogo yerekeza i Musanze.



Dr. Simple arambye mu muziki ariko awufatanya n'izindi nshingano dore ko ari umwarimu w'Iyobokamana muri G.S Karuganda mu karere ka Gakenke ari na ho atuye. Gukora umuziki mu buryo budahoraho, ahanini bituma umuziki we udindira. Ibi bimutera ipfunwe kubona abo yatanze mu muziki barimo Riderman, The Ben n'abandi, barabaye ibyamamare.

Ati "Mu muziki ndashima Itangazamakuru, Leta y'u Rwanda n'abahanzi muri Rusange. Abo natanze mu muziki nka ba Riderman, Tuff Gangs, The Ben n'abndi, ukongeraho abakizamuka bagahita baka, baracyantera ishyari, ariko nzi ko ari ikibazo cy'igihe".

Uyu muraperi uri gusoza Master's muri "Educational Planning and Management" muri MKU (Mount Kigali University Rwanda), asanzwe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu bumenyi nyobokamana akagira na Post Graduate Diploma mu burezi.

Uretse umuziki n'umwuga akora w'ubwarimu, ni umwubatsi mpuzamahanga w'amahoro nyuma y'amahugurwa yitabiriye muri University of Peace in Africa (UPA) muri 2018. Indirimbo azwiho ni "Umuhungu Wanyu" imaze imyaka 9 ndetse na "In Love" yakoranye n'umugore we Sandrine baherutse kurushinga mu mpera za 2024. 

"In Love" ni indirimbo abantu bakunze cyane bamwe bayita "Ngiye kujya nambara ibitenge" (abagore), abagabo bakayita "Ngiye kujya nambara udutisi". Izindi ni izakoreshwejwe mu bihe byo kwamamaza mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite mu 2024.

Avuga ko we na Sandrine bazengurutse imirenge yose ya Huye bamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi. Mu ndirimbo baririmbaga harimo "Sure deal", "Wane", "Umugisha" na "Icyumutwe" bitiriye Beata wahimbye "Azabatsinda Kagame" kubera ko yayikunze agashyira hanze amashusho itorero rye riri kuyiririmba.

Dr Simple ati "Nk'umurezi, nakoresheje ubuhanzi mu gutanga icyo nise Isomo ry'ibigwi by'Inkotanyi na Paul Kagame" nk'agashya kanjye mu bikorwa byo kwamamaza. Indirimbo naririmbyee nafashijwe kuzandika no kuziririmba n'umukobwa mwiza witwa Umutoniwasee Sandrine utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza. Ubwo bfatanye bwanjye na Sandrine bwaje kuvamo urukundo maze twemeranywa kubana nk'umugabo n'umugore".

Tariki ya 31 Ukwakira 2024 ni bwo Dr Simple n'umukunzi we Umutoniwase Sandrine basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musaze. Kuwa 28 Ukuboza 2024 nibwo bashyingiranywe muri Paruwase Katederali ya Ruhengeli.

Dr. Simple yabwiye inyaRwanda ko umugore we Sandrine bamenyanye mu buryo butangaje dore ko bahura bwa mbere, bombi bari abagenzi bari mu modoka yerekezaga mu Karere ka Musanze ivuye i Kigali. Ati "Twahuriye muri bus iva i Nyabugogo yerekeza Musanze taliki ya 23/10/2023 anguriza amafaranga 500 Frw cash nyamusubiza kuri phone". 

Akomeza avuga ko icyo gihe batahise bakundana ahubwo babanje kuba inshuti zisanzwe. Baje kwisanga bari mu rukundo rugurumana nyuma yo guhurira kenshi mu bikorwa by'umuziki. Ati: "Nyuma twabaye inshuti bisanzwe ndetse nta n'imishinga y'urukundo twigeze tugirana uretse imishinga y'indirimbo. Namukundiye umutima we w'ubukotanyi uhura n'uwanjye".

Dr. Simple na Sandrine batangiye gukora muzika nka Couple kuko uretse indirimbo "In Love" iri hanze bitegura gushyira amashusho yayo hanze yiganjemo ay'ubukwe. Bati "Turenda no gushyira hanze indi ndirimbo y'amajwi n'amashusho yitwa "Ipata" yakozwe na Producer "Michael" muri Top5 Sai."

Dr Simple avuga ko itafari bazanye mu muziki nyarwanda ni ugukora indirimbo zose nka Couple mu gihe andi ma couple amenyerewe muri Gospel. Ati "Tuzatanga ubutumwa busanzwe ariko buryoheye amatwi bwiganjemo indangagaciro nziza abantu bataye inyuma."


Dr. Simple na Sandine ku munsi w'ubukwe bwabo

Urukundo rwa Dr Simple na Sandrine rwarandaranze ruhereye i Nyabugogo muri Bisi

UMVA INDIRIMBO "IN LOVE" YA DR. SIMPLE & SANDRINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Visenti1 day ago
    Urugo rwanyu ruzagire umugisha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND