RFL
Kigali

Gakenke: Nyuma y'amasaha asaga 15 baridukiweho n'ikirombe 7 bakuwemo ari bazima

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:18/07/2014 9:45
0


Abantu umunani (8) bacukuraga amabuye y’agaciro bagwiriwe n’ikirombe mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, umwe bahita bamukuramo yapfuye abandi barindwi barababura, none bakuwemo nyuma y’amasaha asaga 15 bakiri bazima.



Ahagana saa saba z’amanywa ni bwo abantu 8 bacukuraga amabuye y’agaciro ya Koluta, maze ikirombe bacukuragamo kirariduka kibagwa hejuru.

Nk’uko byatangwajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, abaturage bakoresheje ubutabazi bashoboye babasha kubona umuntu umwe na we bamubona yamaze gupfa. Bakomeje gushakisha abandi barindwi (7) bazi ko nabo bapfuye ariko ntibabasha kubageraho.

Nzamwita

Nzamwita Deogratias Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke

Umuyobozi w’Akarere yakomeje atangaza ko hagombye gutegerezwa imashini ituruka i Kigali kugirango ibashe kubakuramo, dore ko ari nk’umusozi wari wabaridukiye hejuru.

Mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2014, Minisiteri ifite Ibiza mu nshingano za yo (MIDIMAR) ibinyujije ku rukuta rwa yo ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko abantu barindwi mu munani bari bagwiriwe n’icyo kirombe bakuwemo ari bazima, mu gihe umwe we yari yamaze gushiramo umwuka.

Ikirombe

Abo bantu bagwiriwe n’ikirombe bari bibumbiye muri imwe mu makoperative yemerewe gucukura ayo mabuye y’agaciro, bityo bakaba baracukuraga mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko kandi ngo nta n’ubwo impanuka nk’iyi zari zisanzwe zibaho mu gihe cy’izuba, ikindi kandi ngo n’izabaga mu gihe cy’imvura ntago zabaga zikomeye nk’iyabaye kuwa kane tariki ya 17 Nyakanga 2014.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND