RFL
Kigali

Bugesera: Abana b'inzererezi batwitse imyanda, abandi bikanga inkongi y'umuriro mu ruganda

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:16/07/2014 10:24
0


Mu gitondo cy'uyu wa gatatu tariki ya 16 Nyakanga, Abana b'inzererezi batwitse imyanda hafi y'uruganda rutunganya imitobe, maze abahatuye bikanga inkongi y'umuriro muri urwo ruganda.



Mu gitondo cy’uyu wa gatatu hari haramutse inkuru ivuga ko Uruganda rutunganya imitobe ruherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera rwibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Amakuru Inyarwanda.com dukesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ni uko nta nkongi y’umuriro yigeze ibaho, ko ahubwo ari abikanze umwotsi w’imyanda yari itwikiwe hafi y’urwo ruganda, umwotsi wazamukira hejuru ya rwo bakikanga ko ari rwo ruhiye.

Nk’uko Polisi ibitangaza, ahagana saa mbili n’igice (8:30am) ni bwo abana babiri Misago w’imyaka 16 na Munyemana w’imyaka 13 bari batwitse amacupa y’amazi iruhande rw’uruganda rutunganya imitobe, gusa ngo nta cyo uwo muriro wigeze wangiza.

Ibi kandi byahise bitangazwa na Minisiteri ifite ibiiza mu nshingano za yo MIDIMAR, ibicishije ku rukuta rwa yo ku rubuga rwa Twiitter.

MIDIMAR

midimar

 

Uku kwikanga inkongi z’umuriro kwatewe ahani n’izimaze iminsi zibasiye Gereza ya Muhanga, iya Rubavu, n’izibasiye inyubako zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND