Nyuma y’inkongi y’umuririro yibasiye inzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali mu cyumweru gishize,indi ikibasira inzu yari ituwemo mu Gatsata, ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki ya 14 Nyakanga 2014, inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rusya ibigori ruherereye ahitwa mu Gishanga muri Park Industrielle i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye iyi nkongi y’umuriro, ariko hari amakuru avuga ko byatewe n’ubushyuhe bukabije, dore ko ngo uwo muriro waba waturutse ku miyoboro y’umwotsi.
Iyi ibaye inkongi y'umuriro ya 3 mu gihe kitarenze iminsi 5 mu Mujyi wa Kigali
Nk'ibisanzwe Polisi yatabariye hafi, izindi nganda byegeranye ndetse n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amazi n'isukura EWSA byegeranye bitarafatwa
TANGA IGITECYEREZO