Ahagana mu mwaka wa 2008 nibwo umuhanzikazi Liza Kamikazi yashyize ahagaragara indirimbo yise Sugar Daddy yari ikubiyemo ubutumwa bukomeye ku bagabo bakuze bashurashura bagashukisha ibintu abana bato b’ababakobwa bakabajyana mu nzira z’ubusambanyi.
Muri iyi ndirimbo yanakunzwe cyane kugeza aho yafashije uyu muhanzi kazi kwegukana igihembo cya Salax award ku nshuro ya mbere cyari giteguwe, Liza yibanze cyane ku ngeso mbi z’abo yari yise ba Mucutse umumpe b’abagabo ariko mu gusoza iyi ndirimbo avuga ko azi neza ko naba Sugar Mamy nabo bariho kandi nabo ari abo kwamaganwa abasezeranya ko nabo agomba kuzabagenera ubutumwa bwabo mu ndirimbo.
Mu ndirimbo Sugar Daddy, Liza yari yagize ati “ Sugar Daddy ko wigeze mucutse umumpe kandi nawe warabyiruye abakobwa! Have have Sugar Dady have sigaho,….Sugar mamy nawe zirikana neza ko njyewe Liza uwo njya gusiga ndamurinda, ushonje uhishiwe…”
Nyuma y’imyaka igera kuri 6 ishize, atarashyira ahagargara indirimbo yamaganira kure ba Sugar Mamy(Abagore bashukisha ibintu abana n’abasore bakabashora mu busambanyi) nk’uko yari yabisezeranyije abantu, inyarwanda.com yifuje kumenya niba uyu muhanzi agifite iyi gahunda cyangwa se niba abona uyu muco barawucitseho bityo bikaba byaratumye iyi ndirimbo ayisubika.
Liza Kamikazi na Mani Martin baririmbana n'Umunya-Mali Vieux Farka Tou
Tuganira na Liza Kamikazi yavuze ko iyi gahunda ayibuka kandi n’ubundi aracyabibikiye. Liza wasaga nkutunguwe n’iki kibazo yarabajijwe. Aseka yagize ati “ Hahah, Arega ubuzima ni burebure n’ubwo bajya bavuga ngo ni bugufi! Ba Sugar Mamy ndacyabibikiye rwose ntabwo nabibagiwe igihe n’ikigera nzabashyira hanze!”
Tubibutse ko muri iyi minsi, Umuhire Solange uzwi nka Liza Kamikazi, umuhanzi muri muzika n’amakinamico, amaze igihe ahugiye mu bikorwa bitandukanye ahanini birebana n’ikigo cya Kaami arts yatangije afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye, bagamije kwifashisha ubuhanzi bwa bo bagafasha abana bo mu muhanda kuwuvamo bakiteza imbere.
Umuhire Solange uzwi cyane nka Liza Kamikazi asobanura Kaami Arts n'ibikorwa bya bo
Mu minsi mike ishize binyuze muri iki kigo, kikaba giherutse gutsindira igihembo cy’amadolari 25.000 bazajya bahabwa buri mwaka mu gihe cy’imyaka itatu (3). Ni nyuma y’uko Tigo hamwe n’umushinga Reach for Change basabye ko abanyarwanda bafite imishinga yerekeye guteza imbere imibereho myiza y’abana, bakaba bashaka ko iterwa inkunga, bakwandika babisaba.
Mu mishinga isaga 600, hatoranyijwemo 21 ikomeye kurusha indi maze yerekeza muri ½ cy’irangiza. Nyuma yo gusobanura no guhatwa ibibazo n’abayobozi ba Tigo na Reach for Change ndetse n’izindi nzobere, hatoranyijwemo itandatu, yahise ishyikirizwa akanama nkemurampaha ku rwego mpuzamahanga maze umushinga wa mbere wahembwe uba ‘My story’ ikinamico yahimbwe na Martine Umulisa wo muri Kaami Arts.
Tongai Maramba Umuyobozi wa Tigo Rwanda ashyikiriza Liza ikimenyetso cy'igihembo cya Martine wo muri Kaami Arts
Uyu mukino wa My Story ni nk’ubuhamya bw’abana bo mu muhanda bivugira ubuzima bwa bo, ukaba warakinwe mu bigo bitandukanye hagamijwe guhindura ubuzima bw’abo bana bo mu muhanda bazwi nka Mayibobo. Mu kiganiro na Liza Kamikazi yadutangarije ko kugeza ubu imbaraga ze akomeje kuzishyira muri iki kigo cy’abana mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’umuhanzi.
Reba amashusho y'indirimbo Mwana wa ya Liza Kamikazi
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO