Izina Selemani ni rimwe mu mazina amenyerewe kwitwa abantu b’abayoboke b’idini ya Islam, gusa n’ubwo umukinnyi wa filime D’amour Selemani wamenyekanye cyane nka Papa Shafi muri filime Ntaheza h’isi aryitwa, ntabwo ari umuyisilamu.
Muri iki gihe abayoboke b’idini ya Islam bari mu gihe cy’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bitewe n’izina twari tumuziho, Inyarwanda.com yegereye Selemani kugira ngo tumubaze imyitwarire ari gushyira imbere muri ibi bihe (nk’umuyoboke w’idini ya Islam) maze adusubiza ati: “buriya rero, n’ubwo nitwa amazina y’abayisilamu ntabwo ndiwe, nta n’ubwo iby’abayisilamu mbizi pe.”
Iyi myambaro izwi nka Boubou ikunze kwambarwa cyane n'abayoboke b'idini ya Islam, ariko n'ubwo ayambara ndetse n'amazina ye ntaho bihurira n'imyemerere ye
Aha twahise tumubaza aho byaturutse kugira ngo yitwe aya mazina, maze adusubiza inyuma ku mateka agira ati: “Navukiye mu gace kabamo abayisilamu cyane, ahantu mu karere ka Gatsibo, habaga abarabu benshi b’abayisilamu. Icyo gihe kuko ako gace kabagamo abayisilamu gusa, papa wanjye yabaye we ariko nyuma aza kubivamo, ubwo nanjye mvuka navukiye muri icyo gihe biba ngombwa ko mvukira mu idini ya Islam gusa kuko ababyeyi banjye bitabye Imana nkiri muto, narerewe mu muryango w’abakirisitu bituma nkurana amazina ya kisilamu ntari we.”
Umuntu wese wumvise ko D’amour Selemani atari umuyisilamu biramutungura cyane bitewe n’uko amazina yitwa azwi ku bayoboke b’iri dini, gusa we asanga amazina umuntu yitwa ntaho yagakwiye guhurira n’ukwemera kwe (idini rye), ariko kandi nawe bimaze kumujyamo aho yumva nawe bidatinze azinjira muri iri dini ariko kuri ubu asengera mu idini rya Restoration Church.
Mu kiganiro twakomeje tugirana, nyuma y’uko akoze impanuka yo gushya, agakira agakomeza akazi ko gukina filime, yadutangarije ko kuri ubu akazi kameze neza, aho kuva yakira amaze gukina muri filime zigera muri 3 kuri ubu akaba ari gukina muri filime y’uruhererekane ya SAKABAKA igice cyayo cya 2 (season 2).
Ku bijyanye n’inkovu n’uburyo abyitwaramo muri filime dore ko zitarasibangana, yadutangarije ko abamukoresha bagerageza gukora icyo bita makeup (kumusiga) bagasiba inkovu zimwe na zimwe, ariko hakaba hari izidasibangana.
Igihe yakoraga impanuka yarahiye bikomeye, byatumye amara mu bitaro igihe kigera ku kwezi (SOMA INKURU Y'UGUSHYA KWE HANO)
Aha aragira ati: “abo dukorana bagerageza gukora makeup bagasiba zimwe mu nkovu, ariko hari n’izidasibangana nkapfa gukina zigaragara nta kibazo. Abanyarwanda bazi ibyambayeho, bazi ko nagize ikibazo ngashya, nkaba numva umuntu wazabona filime nakinnye mfite ziriya nkovu bitamutungura kuko barabizi ko nahiye.”
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO