Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Nyakanga ubwo abahanzi bahatanira PGGSS4 bajyaga kuririmba i Musanze, umufana witwa Faransina (Francine) yahaye Bruce Melody impano y’umufuka w’ibirayi, nyuma yo kuyimwemerera abinyujije kuri imwe mu maradiyo yo mu Rwanda.
Mu cyumweru gishize, Faransina utuye mu rya kabiri i Musanze, yahamagaye kuri Radio Isango Star asaba indirimbo y’umuhungu uririmba indirimbo “Ndumiwe”.
Bruce Melody ku rubyiniro i Musanze
Umunyamakuru yahise amwibutsa ko ari Bruce Melody, Faransina yahise amubaza niba yaravuye muri PGGSS, bamusubiza ko akirimo ko kandi kuri uyu wa gatandatu azaba ari i Musanze.
Faransina yahise asaba uwo munyamakuru kuzamufasha kubona Bruce Melody amaso ku maso, akamukoraho no ku nkweto ze, maze bumvikana ko uwo mufana azahamagara uwo mu nyamakuru akabimufashamo.
Faransina azaniye Bruce Melody impano yamwemereye
Cyakora mbere y’uko akupa telefoni ye, Faransina yahiose abaza icyo Bruce Melody akunda ngo azakimuzanire, umunyamakuru amubwira ko akunda amata, ariko uwo mufana amubwira ko yamuzanira igifuka cy’ibirayi kuko ari byo bejeje.
Kuri uyu wa gatandatu, Faransina yahise ashyira mu bikorwa ibyo yari yemereye uyu muhanzi wahimbye indirimbo “Ndumiwe” n’izindi ndirimbo nyinshi, ubu ziyobowe na “Music” yakoranye na Weasel wo mu itsinda Good Life.
Bruce Melody yakiranye ubwuzu iyo mpano atamenyereye
Abari bari ahagiye kubera RoadShow ya Primus Guma Guma Super Star i Musanze, batunguwe no kubona inkumi yigihagararo kitagayitse na mba, yikoreye igifuka cyibirayi, igishyiriye Bruce Melody.
Nk'uko umunyamakuru yari yabimwemereye Francine yabashije kwifotozanya n'icyamamare akunda Bruce Melody
Aganira na Inyarwanda.com, Bruce Melody yadutangarije ko byamutunguye cyane, ngo kuko Atari yiteze kuza guhabwa umufuka w’ibirayi. Yakomeje avuga ko mu byo azahora yibuka yakuye mu muziki harimo n’umufuka w’ibirayi.
Bruce Melody yakomeje avuga ko naramuka ageze kure muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, na we azagenera impano Faransina nk'umufana we, n’ubwo atahise atangaza iyo ari yo, gusa ngo mu byo azamuha harimo n’indirimbo kuko ari zo yamukundiye.
Bruce Melody yashoje avuga ko Faransina ari we mufana nyakuri, kuko yahize umuhigo akaba yarawuhiguye.
Bruce Melody ngo umufana we azamwitura
Kanda hano wumve ibyo uwo mufana yavuganye n’umunyamakuru wa Isango Star
TANGA IGITECYEREZO