Padiri Jean Francois Uwimana Umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip Hop aritegura gukora igitaramo cye cya mbere kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014, aho azanashyira ahagaragara indirimbo ze nshya, akazafatanya na Padiri Remy ndetse n’umubikira witwa Febronie n’abandi.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Padiri Jean Francois Uwimana yatangaje ko aririmba indirimbo ziririmbirwa Imana (Gospel), akaba yarahisemo kuziririmba mu njyana zigezweho mu rwego rwo gufasha abakirisitu kujya bakomeza kuryoherwa n’indirimbo zaririmbiwe Imana kabone n’iyo baba bari mu birori.
Padiri Jean Francois Uwimana ngo yatangiye kuririmba yiga Umuziki mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye
Padiri Jean Francois yagize ati: “Abakirisitu iyo bavuye mu misa bafite nk’iminsi mikuru bakenera indirimbo, kandi akenshi usanga indirimbo za Kiliziya ziririmbye mu njyana ya Gregorien/Classic zitabyinika. Ni yo mpamvu usanga bahita bibyinira izindi ndirimbo zisanzwe rimwe na rimwe zitanabafasha mu kwemera kwa bo.”
Padiri Jean Francois yakomeje agira ati: “Iyo ni yo mpamvu nahisemo gukora indirimbo zisa n’iza Kiliziya ariko nzikora mu njyana zigezweho (Hip Hop, R&B, Country, n’izindi.”
Tumubajije niba izo ndirimbo aririmba ari izisanzwe mu bitabo bya Kiliziya ahindura, yadusubije ko indirimbo ze ari izo ahimba, akaziyandikira, akaziririmbira we agakenera umufasha gutunganya indirimbo ye neza gusa (Producer).
Padiri Jean Francois Uwimana azakora igitaramo cye cya mbere mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Pahulo (Centre Pastoral St.Paul) kuwa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014 guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (6:00pm), akazaba ari kumwe n’abandi bahanzi bihaye Imana nka Padiri Remy wo kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille), umubikira witwa Febronie, Umulayiki Ngarambe Francois, Vincent de Paul ndetse na Egide.
Padiri Jean Francois Uwimana ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo ari na ho avuka, akaba ari umuhanzi kuva yiga mu mwaka wa gatatu mu Iseminari ntoya, ariko ubu akaba amaze gutunganya indirimbo umunani.
Philbert Hagengimana
TANGA IGITECYEREZO