Kigali

Byabasabye amasaha 3 n'iminota 15 kugirango babashe gutungura Alpha Rwirangira ku isabukuru ye y'amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/05/2014 1:31
2


Ku gitekerezo cy’umukunzi we Miss Esther Uwingabire, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi, Inshuti za hafi za Alpha Rwirangira, abavandimwe be ndetse na se umubyara bahuriye iwabo w’uyu muhanzi Kimironko mu rugo rwe bagamije kumutungura(Surprise) bishimira umunsi we w’amavuko.



a

Umutsima wari wateguriwe Alpha Rwirangira wizihizaga isabukuru y'imyaka 28 y'amavuko

Nyuma y’uko Miss Esther wari umaranye iminsi uyu mugambi wo gutungura umukunzi we amunetse akamenya ko kuri uyu munsi yahisemo ko amasaha y’umugoroba kuva saa kumi n’ebyriri (18h00) kugeza saa moya(19h00)azaba ari mu rusengero. Nibwo yatangiye koherereza ubutumwa bugufi zimwe mu nshuti za hafi za Alpha azisaba kugerageza bakaba bageze iwe hagati ya Saa Kumi n’ebyiri na saa moya kugirango bafatanyirize hamwe kumutungura.

a

Zimwe mu nshuti ze zari zitegereje ko ahagera ngo batangoire ibirori

Bamwe mu bagerageje kubahiriza gahunda barimo na se umubyara, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri bari bamaze kugera kwa Alpha gusa abari bitabiriye iyi gahunda byabasabye gutegereza umwanya utari muto ndetse batangira gukeka ko gahunda yabo itagikunze gusa ahagana saa Tatu na 15 z’umugoroba uyu musore wari wamaze aya masaha yose yibereye ku rusengero rwa Women foundation ministries yashyize arahagera maze ibirori birasusuruka.

A

Aha zimze mu nshuti ze zirangajwe imbere na producer David biteguraga kumusanganira ubwo yarageze ku muryango yinjira

a

Esther na se wa Alpha nabo bamusanganiye bamuririmbira

Agisohoka mu modoka ye, yahise yakirizwa amashyi menshi, abamuririmbira bararirimba, abamumenaho amazi bayamumenaho, abamusiga umutsima(Gateaux) barabikora ari nako abandi bamwifotorezaho, ibyishimo n’umunezero bisaga buri wese wari uraho by’umwihariko Esther wari ubashije kugera ku ntego ye gusa Alpha akagaragaza ko iki gikorwa yari yagiketse.

A

Alpha akibona abantu benshi iwe, yashatse guhita asohoka yiruka ariko producer David amutangirira ku muryango aramugarura

a

Muri ibi birori se wa Alpha Rwirangira yamugeneye impano ya gakarita kanditseho amagambo amwifuriza isabukuru nziza gusa avuga ko akurikije uburyo amwishimira cyane iyo mpano idahagije avuga ko arimo atekereza ikindi kintu yazamugenera nk’impano ndetse akaba yaboneyeho gushimira Esther watekereje gutegura uyu munsi mu buryo bw’umwihariko.

t

Byari ibyishimo

Se ati “ Mfite ibyishimo bidasanzwe kuri uyu munsi, umuhungu wanjye w’imfura Alpha Rwirangira yagejeje imyaka 28,akarusho kandi ni uko yavutse ku Cyumweru none bikaba byahuriranye. Nkaba nishimira ko amaze gukura ari umugabo. Namugira inama yo kureba aho yavuye, aho ageze naho agana ubundi agashimira Imana.”

a

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “ Alpha afite igikundiro, agira inshuti nyinshi kandi murabizi ko ari n’umunyamuziki naho akaba afite abafana benshi. Ni ibintu njyewe nshimira Imana cyane.Ndamwifuriza amahirwe, Imana imufashe akomeze imigambi ye yige neza n’uwo muziki awukore neza kugirango bimugirire akamaro hamwe n’igihugu cye.”

a

Alpha Rwirangira yishimana na murumuna we

Ku ruhande rwa Alpha Rwirangira yavuze ko afite ibyishimo bikomeye atewe no kuba akomeje kugenda akura ariko by’umwihariko akaba yishimira ibyo amaze kugeraho ndetse no kuba afite abantu bamugaragariza ko bamuhora hafi nk’inshuti n’umuryango , aho yashimiye by’umwihariko se ku bw’uburere bwiza yamuhaye n’impanuro ze.

a

Abajijwe icyo atekereza iteka iyo yizihiza isabukuru y’amavuko. Alpha yagize ati “ Mu by’ingenzi ntekereza ni aho navuye, aho ngeze kandi uko imyaka yiyongera niko ugenda uba umugabo niko ugenda utekereza kurushaho niko ibitekerezo byaguka, imigambi umenya uko ifatwa. Ibitekerezo byo ni byinshi kuko hari ingamba umuntu aba afite mu buzima, inshingano ziriyongera buriya ni n’akanya keza ko gushimira Imana.”

Reba andi MAFOTO

A

a

Amafunguro yari yateguwe

a

Tidjala Kabendera ni umwe mu nshuti za Alpha wari waje kwifatanya nawe 

a

Alpha na Ester bafatanyije gukata umutsima

a

1

a

Nyuma y'uko bamufatishije, byari ibyishimo kuri buri wese wari waje kwifatanya na Alpha Rwirangira dore ko hari hashize imyaka myinshi isabukuru ye igera atari mu Rwanda 

q

a

Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe nawe yagize uruhare runini kugirango Alpha byibuze atahe kare dore ko ariwe wamushukashutse barataha mu gihe we yari afite gahunda z'uko ava gusenga agahita yigira muri studio gukora indirimbo

a

Alpha na murumuna we hamwe na Esther bakurikiranye ijambo rya se

a

Mu gutebya kwinshi ati " Umuhungu wanjye ni indwanyi nka se, ndamwishimira. Ni umugabo, ku myaka 28 ibyo amaze kugeraho ni byiza. Namwifuriza gukomereza aho."

a

s

Uyu mubyeyi ntiyanaripfanye, yashimangiye ko ashyigikiye urukundo rwabo akaba yizeye ko mu minsi iri imbere bazamwereka ibirori by'ubukwe.

s

Alpha agaragiwe n'abavandimwe be

a

Mu bikorwa bye hafi ya byose, Alpha Rwirangira aba ashyigikiwe na se

Nizeyimana Selemani 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwera10 years ago
    happy birthday igihungu.ndakwikundira ikibazo nuko bakuntwaye shenge
  • kglcity10 years ago
    JYE MBONA ALPHA AZISUBIRA KURI URIYA MUKUNZI WE ESTER MBONA BADAKWIRANYE PE!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND