Kigali

Abakinnyi n'abafana ba APR FC bishimiye bidasanzwe igikombe cya shampiyo begukanye ku nshuro ya 14 - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/05/2014 20:55
4


APR FC niyo ibashije kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 14 nyuma yo kubura ku kibuga kw’ ikipe ya As Muhanga itigeze igera ku kibuga kuko abakinnyi bayo batigeze bahembwa imishahara y’ amezi 3 yose.



APR FC yari imaze iminsi yitegura kwishimira igikombe ndetse ikaba yari yabyiteguye n’ uyu munsi maze abafana bayo binjirizwa ubuntu kugirango hatagira ucikanwa kuza kwishimira igikombe.

APR

Iyi shampiyona yagiye igaragarano udushya ndetse ikanasozwa n’ utundi, tutiyibagije ko yanavuzwemo ibintu bitandukanye nk’ ikoreshwa ry’ amarozi ryagiye rivugwa cyane cyane ku mukino wahuje APR FC na Rayon sports, ikibazo cya ruswa n’ ibindi, irangiye ikipe ya APR FC iyegukanye ku manota 64 naho Rayon sports ikagira 62.

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe giherekejwe n'amafaranga miliyoni icumi

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe giherekejwe n'amafaranga miliyoni icumi

Iyi shampiyona kandi ikaba isize ikipe ya As Muhanga na Esperance arizo zisubiye mu kiciro cya kabiri nyuma y’ aho As Muhanga itakinnye ndetse na Esperance ikanganya na Gicumbi.

Umunyezamu Bakame hanoyari afite sheki ya miliyoni eshanu zahawe Rayon Sports ya kabiri

Umunyezamu Bakame hanoyari afite sheki ya miliyoni eshanu zahawe Rayon Sports ya kabiri

apr

hhh

young

Mukundabantu Alphonse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ERIC10 years ago
    RAYO.IZATWARA.ICYUBUTAHA
  • KristaK10 years ago
    Ubwo rero mwishimiye igikombe mubonye kuri forfait !!! Muhanga yari kubansindira Gikundiro igahita igitwara!! OHHH RAYON
  • JONATHAN10 years ago
    APR FC oye naho reyon sport ninyatsi APR irabikora mucya mahoro nacyo nicyacu. abafana serebration.tube inyuma ya APR .
  • egide karangirwa10 years ago
    Ferwafa hari ibyo yakoze neza ariko ibyinshi nibyari bifotamye igire ibikosore kugirango tuzarebe championat ya 2015 iryoheye ijisho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND