RFL
Kigali

Hagiye kwifashishwa amajwi y'abavandimwe ba Paul Walker ngo harangizwe Fast and Furious 7

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/04/2014 14:22
2


Amakuru dukesha urubuga TMZ avuga ko uretse kuba Cody na Caleb basa n’umuvandimwe wabo Paul Walker wahitanywe n’impanuka mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, banafite amajwi ameze kimwe.



Iyi ni yo mpamvu abakora film y’urukurikirane “Fast and Furious” bafashe icyemezo cyo gukoresha amajwi y’aba bombi kugirango babashe kuzuza ibice byaburaga ngo huzure Fast and Furious 7.

Nk’uko abashinzwe gukora iyi filime babigaragaza, basobanura ko hari amagambo amwe umuto avuga akumvikana neza, undi na we hari ayo avuga ukumva ni Paul Walker uyavuga bityo bombi bakaba bazafasha mu kuzuza iyi filime.

Nibamara gufata amajwi aba bavandimwe bazagenda bateranyaho amajwi ya nyakwigendera Paul Walker n’amashusho yafashwe kugirango bazibe icyuho kiri muri filime mu gihe Paul yitabye Imana hari ibyo yari atari yarangiza gukina.

Cyuzuzo Jeanne d'Arc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vava10 years ago
    Uyu mukinnyi yarambabaje niyigendere.
  • dark2k10 years ago
    imana izamuhe uburuhuko budashira





Inyarwanda BACKGROUND