Dreadlocks ni bumwe mu buryo bwo kuboha imisatsi bwatangijwe n’abarasta ariko nyuma buza gukwira ku isi yose. Benshi bakunze kubona dreadlocks nka bumwe mu buryo bwo kuboha imisatsi bw’umwanda ndetse ko n’umuntu w’umusirimu cyangwa ushaka gucya adashobora kubyishyiraho.
Uyu munsi turibanda cyane ku bagore. Nubwo benshi bazifata nko guhunga isuku igoranye y’imisatsi dreadlocks zisaba kwitabwaho kurusha ubundi buryo bwose bwo kuboha imisatsi, zirasokozwa kimwe n’indi misatsi yose, zikorerwa isuku ndetse kuri iyi ngingo zikaba ziruta kure cyane iyindi misatsi yose kuko byoroshye cyane kuzikorera isuku bitari kimwe n’ibindi baboha igihe cy’amezi 2 cyangwa 3 umuntu atabasha kubikarabamo. Muribaza muti ese nibyo koko umukobwa ashobora gucya afite dreadlocks ku mutwe.
Twabakusanirije amafoto yerekana uburyo bwiza bwo gusokoza dreadlocks umuntu agacya.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO