RFL
Kigali

Chris Brown afite uburwayi bwo mu mutwe bumutera urugomo

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/03/2014 13:43
1


Nk'uko urubuga TMZ rubitangaza, ubutabera bwo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwemeza ko umuhanzi Chris Brown afite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe bumutera gukora urugomo.



Kuri uyu wa gatanu nibwo Chris Brown yagiye mu rukiko ku bijyanye n’irekurwa ry’agateganyo nyuma yo gukubita uwahoze aru umukunzi we Rihanna mu mwaka wa 2009. Abamukurikiraniye hafi rero mu gihe yamaze mu kigo ngororamyitwarire barahamya ko umujinya we ukabije ndetse n’ibikorwa bye by’urugomo abiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe afite.

Chris Brown

Chris Brown yabaye umunyarugomo rukabije kubera uburwayi bwo mu mutwe ativuje. Imutera kubura ibitotsi, kwitekerezaho cyane bitaringombwa ndetse n’umunaniro n’agahinda gakabije” Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu bamwitagaho mu kigo ngororamyitwarire(rehab). Chris Brown yari yarategetswe kumara iminsi 90 muri iki kigo nyuma yo gukubita umugabo mu Ukwakira,2013 akarenga ku mategeko yo kurekurwa by’agateganyo mu mwaka wa 2009.

Nk’uko aba baganga bakomeza babitangaza, uyu muhanzi uri hafi kuzuza imyaka 25 y’amavuko ngo yakoreshaga imbaraga nyinshi ubwo yari muri kiriya kigo. Muganga mukuru mu itangazo yacishije ku rubuga TMZ yagize ati “Imyitwarire ya Brown yari myiza rwose, ndetse yanakoraga neza inshingano ze zose mu bandi.”

Chris Brown afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe bumutera kugira urugomoChris Brown afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe bumutera kugira urugomo

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza, Chris Brown akaba yategetswe gusubira muri iki kigo mu gihe cy’amezi abiri mugira ngo hitabwe ku kibazo cye.

Tubibutse ko Chris Brown muri iyi  minsi ari gutegura kumurika album ye ya 5 ateganya gushyira ahagaragara ku munsi we w’amavuko ku wa 5 Gicurasi,2014.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Khaled10 years ago
    Nibamuzane indera bamwiteho





Inyarwanda BACKGROUND