RFL
Kigali

Amwe mu mateka ya korali Jehovahjireh ya CEP ULK soir

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/02/2014 13:33
2


Jehovahjireh choir ni Korali ikorera umurimo wImana muri Kaminuza yigenga ya Kigali,yatangiye mu mwaka w1998,yatangiriye mu gishanga ahahoze hakorera ULK ubu hari ikigo cya secondaire Cyitwa Gloly secondary school.



Yatangiwe n’abanyeshuli 6 biga nimugoroba babarizwaga mu itsinda rikorera mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekote bo muri kaminuza, icyo gihe ikaba yaritwaga Groupe de prière des étudiants pentecotistes universitaires(GPEPU) nyuma nayo yaje guhindura izina ikaba CEP (communautés des étudiants pentecotistes) mu mwaka wa 2000. 

Prezida wa mbere w’iyi Korali yakoreraga muri uriya muryango GPEPU, akaba yarabaye Dushimirimana J. de Dieu, ubu akaba ari umwarimu muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, naho uwayoboraga GPEPU akaba yari KAREMERA Fiston. 

Icyo gihe rero ngo abari bagize GPEPU ni nabo bari muri groupe iririmba, ibi rero bikaba byari bisobanutse neza ko waba uzi kuririmba cyangwa se utabizi wagombaga kuririmba kuko umubare w’abaririmbyi wari muke cyane. 

Nyuma  baje kwicara biyemeza, ntibigaya ubuke bwabo, ahubwo barushaho kugira umwete wo gusenga Imana nayo ikomeza kubaba hafi. Bakaba rero bari bafite icyumba aho bita Kimicanga ndetse hafite byinshi hibutsa cyane kuri Jehovahjireh choir kubw’amasezerano menshi bahaboneye.

Uko babonaga indirimbo ngo baririmbaga iz’abandi ariko nyuma uwitwa Jacques Ntakira, araza akajya abahimbira indirimbo. Mu bibazo by’ingutu bitandukanye iyi groupe y’abaririmbyi yatangiranye, iby’ibanze byari imiririmbire,ibibazo byo kutigirira icyizere,ndetse byaje kuba bibi ubwo hari abari barangije bakaza kugenda bagasigara ari bane 4,ariko kubera ko bari bafite gahunda ihamye bakomeza gusenga Imana kugira ngo umurimo waguke.  Imana yaje kumva gusenga kwabo yagura iyi korali. Mu rwego rwo kwiyemeza bari bariyise “Ibyihare (Ikihare)”.

Mu mwaka wa 2005, Perezida wari uyoboye CEP ULK Soir, Budigiri Herman, hamwe na bagenzi be bari bafatanyije umurimo barimo Kampayana J. de Dieu, baje kugira igitekerezo cyo gushaka izina rya ya groupe iririmba cyangwa Korali kugira ngo noneho ireke gukomeza kwitwa groupe ahubwo ibe Korali ifite izina kuko yarimo kugenda yaguka. 

Bafashe udupapuro dutandukanye turiho amazina atandukanye bari banditse harimo n’irya Jehovahjireh, ariko ngo bagenda biyambaza bakuru babo babanjirije mu murimo harimo ndetse na Prof. DUSHIMIRIMANA J. de Dieu  nibwo we ngo yabahitiyemo Jehovahjireh.

Mu guhitamo iri izina ngo yagendeye ku magambo aboneka mu itang. 22:5-15. Kubikora gutyo rero nuko yibukaga amateka yaho batangiriye akareba naho bageze batarabona neza ikerecyezo bityo nkuko na hano muri iki gice, Abraham ajya gutamba Isaac nta kerecyezo yari afite cy’aho ari bukure igitambo nyuma ariko yaje kubwira umuhungu we ubwo yari amubajije igitambo amubwira ko uwiteka ari we uri bwishakire igitambo bisobanura ‘’Jehovahjireh’’. Ku bwe uwiteka yagombaga gushyiraho icyerekezo kugira ngo Korali ikomere mu mpande zose. Ni gutyo baje kwemeza ari benshi ko korali ihawe izina rya ‘’Jehovahjireh’’

Korali Jehovahjireh yagiye yaguka ubu imaze kugira abaririmbyi barenga 100 ikaba irepeta  2 mu cyumweru mu gihe cy’iminota 20 ni ukuvuga iminota 40 no mu mpera z’icyumweru iyo umwanya ubonetse.

Mu rwego rwo kugira ngo korali ikomeze ibeho hashyizweho uburyo buhoraho ko abarangije bakomeza kuba hafi y’abasigaye babakangurira umurimo w’Imana ndetse banawubamenyereza inkunga ihoraho ishoboka yose bagakomeza kugenda bayitanga.

Mu mwaka wa 2010 yitabiriye amarushwana ya Umucyo gospel award yateguwe na Radio umucyo yabereye kuri Bambino super city i Kabuga, ibona umwanya wa 4 aho yakuye Certificate,yagiye kandi mu marushunwa ya Groove Award ya 2013 aho yari yanomwe nka Korali y’umwaka mu itsinda ry’amakorali ndetse no mu itsinda ry’indirimbo y’umwaka icyo gihe indirimbo yarimo ni “Gumamo”,yitabiriye kandi amarushwana ya Sifa Award yateguwe na Isange corporation,icyo gihe ikaba yaregukanye ibikombe 2: Icya korali yakoze indendo nyinshi mu gihugu ndetse n’icya korali y’abanyeshuli ba Kaminuza.

Ubu korali Jehovajireh imaze guhimba indirimbo zirenga mirongo inani (80), ikaba imaze gukora Album DVD yitwa ‘’Ingoma ya kristo ntizahanguka’’ iriho indirimbo 11.Ubu kandi iri mu myiteguro yo kumurika ku mugaragaro         Album y’amashusho n’amajwi ya 2 kuwa 23.02.2014. Iyi Album ikazaba yitwa: ’Uwiteka niwe Mana’’.

Korali Jehovajireh yagiye ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa hano mu Rwanda ndetse ikaba yarakoze n’ingendo hanze mu gihugu cy’u Burundi aho bita Ngozi kuri Kaminuza yaho kuwa 27-29/07/2012.

Korali Jehovajireh yagiye kandi mu gikorwa cyo gufasha imfubyi i Nyamirambo mu mudugudu wa Kiberinka ndetse inafasha abanyeshuli batishoboye babuze Minerval, si n’ibyo gusa kuko yasuye n’abamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu batuye I Kanombe-kamashashi. Ikaba kandi iteganya ingendo mu magereza, kwa muganga mu gikorwa cyo gusura abarwayi n’ahandi hatandukanye. 

Kuva mu mwaka wa 2012 abanyeshuli bayo bagiye barangiza amasomo yabo ariko kubera uburyo bwubatswe bakaba bariyemeje gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana. Twabibutsa koKorali Jehovahjireh ibarizwa mu muryango witwa CEP(Communoté des étudiants pentecôtistes)igice cya ni mugoroba, ikaba iyobowe na Ndorimana Phillotin ndetse akaba yungirijwe na Bikorimana Aloys ari na we Master Choir (Dirigeant).

Dushimirimana Onesphore       






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamanzi leonard10 years ago
    njye nkimara kumva indirimbo zanyu zaranyubatse cyane arko hari iyankoze kumutima ivugango kugira ifeza nizahabu? none ndabasaba adres zukuntu umuntu yabasura murakoze.
  • mama Shema 8 years ago
    Jehovah jireh ndabakunda cyane uwiteka abakomeze Aloys Imana imuhe umugisha muzi kera





Inyarwanda BACKGROUND