Kigali

Iyo aba akiriho, Brandon Lee yari kuba yujuje imyaka 49 y'amavuko-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/02/2014 12:19
2


Brandon Lee yari umukinnyi wa filime, akaba yari umuhungu wigihangange muri sinema nyakwigendera Bruce Lee. Kuri uyu munsi tariki 1 Gashyantare 1965 nibwo yavutse aza kwitaba Imana tariki 31 Werurwe 1993 azize impanuka yisasu ubwo yari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime The Crow yagiye hanze mu mwaka w1994.



Dore amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe

Brandon Lee yavutse tariki ya mbere Gashyantare mu mwaka w’1965 avukira mu mujyi wa Oakland muri Leta ya California, akaba ai umuhungu w’igihangange Bruce Lee na Linda Emery. Igihe yari amaze amezi 3 avutse, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Los Angeles mu rwego rw’akazi ka se ko gukina filime, ndetse kandi bakaba barabaye mu gihugu cya Hong Kong igihe Lee yari akiri muto.

Brandon Lee na se afite umwaka umwe w'amavuko

Aha Brandon Lee yari kumwe na se igihe yari afite umwaka umwe w'amavuko

Lee yabuze se umubyara igihe yari afite imyaka 8 y’amavuko (mu 1973) azize cancer y’ubwonko, Icyo gihe babaga mu gihugu cya Hong Kong. Se amaze kwitaba Imana, we na nyina na mushiki we (Shannon Lee) bagarutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bakihagera babanje kuba mu mujyi wa Seattle muri Washington ari naho nyina akomoka, nyuma baza kwimukira Los Angeles ari naho Brandon Lee yakuriye.

Brandon Lee

Lee yize mu mashuri anyuranye, aza kurangiriza amasomo ye mu ishuri rya Emerson College muri Massachussets mu bijyanye no gukina ikinamico. Nyuma y’umwaka umwe asoje amasomo ye muri iri shuri, yagiye mu mujyi wa New York kwiga amasomo yo gukina filime.

Mu mwaka w’1985, Brandon Lee yagarutse mu mujyi wa Los Angeles aho yatangiye gukora mu nzu itunganya filime ya Ruddy Morgan Productions nk’umukozi usuzuma inkuru zo gukoramo filime (script).

Nyuma yaje gusabwa kujya mu majonjora ya filime Kung Fu: The Movie maze arayatsinda atangira atyo kujya imbere ya camera. Mu mwaka w’1986, nibwo Brandon Lee yabonye umwanya wo gukina ari umukinnyi w’imena muri filime yo mu gihugu cya Hong Kong, The Legacy of Rage ari nayo yamenyekanyeho cyane, filime akinana n’igihangange Michael Wong. Iyi filime yatumye Lee ajya mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Hong Kong Film Awards.

Brandon Lee

Lee yakomeje gukina muri filime zinyuranye zaba izo muri Hong Kong, ndetse n’izo muri Amerika nka Showdown in Little Tokyo yakinanye na Dolph Lundgren, kugeza mu mwaka w’1993 ubwo yitabaga Imana ari mu ifatwa ry’amashusho ya filime Crow yagiye hanze mu mwaka w’1994 yari amaze gukina muri filime 7.

Ubuzima bwite bwa Brandon Lee

Mu mwaka w’1990, Lee yahuye na Eliza Hutton ku biro bya Renny Harlin akaba yari umuyobozi wa filime biherereye mu biro by’inzu ya 20th Century Fox izwi mu gukora filime. Hutton yari umukozi wa Harlin. Batangiye gukundana, mu mpera z’umwaka w’1992 batangaza ko bagiye gushinga urugo.

Brandon Lee n'uwari umukunzi we

Brandon Lee n'uwari umukunzi we biteguraga kurushinga

Byateganywaga ko bazakora ubukwe tariki 17 Mata 1993, icyumweru kimwe nyuma y’uko Lee yari kuba asoje gukina muri filime The Crow, ariko nti byaje gushoboka dore ko tariki 31 Werurwe Lee yaje kwitaba Imana batabashije gukora ubukwe.

Urupfu rwa Brandon Lee

Hari tariki 31 Werurwe 1993 ubwo bari gukina filime The Crow mu bice bya nyuma byayo, aho Lee yari ari gukina aho yagombaga kujya mu nzu gukiza umukunzi we wari uri gufatwa ku ngufu n’ibirara. Uwagombaga kumurasa muri filime ariwe wakinwaga na Michael Massee, yarashe isasu rya nyaryo akoresheje imbunga nto yo mu bwoko bwa 44 Magnum Revolver mu gihe Lee yinjiraga mu cyumba.

44 magnum revolver

Iyi niyo mbunda yo mu bwoko bwa 44 Magnum Revolver

Lee yarashwe mu nda, arakomereka bikomeye ahita yihutishwa mu bitaro bya Wilmington biherereye muri Calorina y’amajyaruguru ari naho hafi hari habegereye, abaganga bamaze amasaha 6 bamubaga ariko biba iby’ubusa dore ko yaje gushiramo umwuka ku isaha ya saa yine n’igice z’ijoro ku masaha yo muri Amerika ku myaka 38 y’amavuko.

Impamvu y’urupfu rwe yagizwe impanuka, ariko benshi bakaba kugeza ubu bakibaza uburyo abantu bose bari bashinzwe kugenzura imbunda yakoreshejwe batamenye ko harimo isasu rya nyaryo.

Imva ya Bruce na Brandon Lee

Kuri ubu Brandon Lee ashyinguwe mu mujyi wa Seatle mu irimbi rya Lake View Cementery akaba ashyinguwe iruhande rwa se Bruce Lee witabye Imana mu mwaka w’1973.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RICHARD10 years ago
    Mbabajwe no kuba narakunze umuntu wapfuye.RIP mr brando lee.
  • 8 years ago
    tuzahora tumwibuka byumwihariko nkaba kungu fu man duhora ubutwari bwe bwo gusakaza kungu fu kwisi hose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND