Kigali

Filime 10 zagufasha kuryoherwa n'umusi mukuru wa Noheli

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/12/2024 14:59
0


Mu gihe umwaka wa 2024 ubura iminsi mike ngo urangire, hari byinshi usize harimo na filime nziza wareba zikagufasha kuwusoza umerewe neza, by’umwihariko ku bakunzi ba sinema.



Mu buzima busanzwe, abakunzi bose ba filime baba bafite filime zibakumbuza ibihe runaka. No mu bihe bya Noheli rero usanga abategura gahunda zitambuka kuri Televiziyo berekana filime zijyanye n'ibi bihe kabone nubwo abantu baba barazirebye inshuro nyinshi.

Mu rwego rwo gukemura impaka zavuka ku munsi mukuru wa Noheli wenda bitewe n’abatishimiye filime zerekanwe, amastudio menshi ahitamo kwerekana filime zijyanye na Noheli gusa.

Mu gihe Abakristo bitegura kwizihiza umunsi ufite igisobanuro kiremereye mu buzima bwabo, InyaRwanda yafashe umwanya igutegurira urutonde rwa filime 10 za mbere zerekeye Noheli z’ibihe byose  cyangwa se zakunzwe kurusha izindi.

1. The Nativity Story

Iyi niyo filime benshi bavuga ko ihiga izindi mu gusobanura mu buryo bwuzuye kandi bw’ukuri ibijyanye na Noheli.

 2. Miracle on 34th Street

Muri iyi filime, Kris Kringle cyangwa se Santa wemeza ko ari we Pere Noel agerageza kumvisha umukobwa ukiri muto ko agomba kongera kwizera Noheli nubwo aba akikijwe n’abantu batekereza ko ari ugupfusha amafaranga ubusa. Ni filime ishobora kuguca intege mu gihe waba utizera.

 3. Red One

Ni filime nshya yakozwe muri uyu mwaka, ikaba ari nziza ku bifuza kureba filime kuri Noheli. Nubwo yagenewe uyu munsi by'umwihariko, ariko hari ahagaragaramo n'imirwano bituma abakunda ubwoko bw'izi filime nabo baryoherwa. 

4. Meet Me Next Christmas 

Iyi ni filime igaruka ku mugore witwa Layla uba ushaka kongera guhura n'umugabo w'inzozi ze witwa James baba barahuye mu mwaka wabanje. Aba bombi, bahurira mu gitaramo gikomeye cya Noheli kiba cyabereye i New York maze bagahinda banakundana.

 5. A Charlie Brown Christmas

Iyi filime yakinwe mu buryo bw’igishushanyo cy’igiti cya Noheli. Ni ngufi ariko isobanura byimbitse ibijyanye na Noheli (ivuka rya Yesu). Icyo giti gikoze mu isura y’umwana Yesu.

 6. Best Christmas Ever

Ni filime igaragaramo urukundo n'ishyari. Igaragaramo abakobwa baba ari inshuti ariko ku rundi ruhande bakaba abanzi. Iyi ni filime nziza cyane ushobora kurebana n'inshuti zawe kuri Noheli kandi mukigiramo byinshi.

 7. Jingle Jangle: A christmas Journey 

Iyi filime yagiye hanze bwa mbere mu 2020, ni filime nziza cyane ku bana. Igaragaramo umusaza uba ushaka gushimisha umwuzukuru we

 8. Our Little Secret

Ni filime ihishurirwamo ibintu byinshi, aho Avery na Logan bari abakunzi bavumbura ko abo bashakanye bavukana kuri Noheli. Barabimenye ariko bakomeza kubigira ibanga kuko bagombaga kumarana ibiruhuko by'iminsi mikuru byose.

 9. Single All The Way

Ni filime ikinamo umusore witwa Peter unyura mu bihe bitoroshye arwana no kujya gusura ababyeyi be kuri Noheli.

 10. Let It Snow

Ni filime nziza cyane yagiye hanze mu 2019, yerekanwamo ukuntu urubura rwibasiye umujyi muto mu ijoro ribanziriza Noheli. 'Let It Snow' igaragaramo urukundo ruzira uburyarya, gusabana n'ibyishimo bisendereye hagati mu itsinda ry'urubyiruko riba rihanganye no gukemura ikibazo cy'urubura.
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND