RFL
Kigali

U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cy'isi cya Volleyball nta mukino rutsinze mu matsinda

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:2/07/2013 13:51
0




Muri uyu mukino byagaragaye ko ahanini, ibyo umutoza Jean Marie Nsengiyunva yasabaga abakinnyi be, batabyubahirizaga neza, ndetse service zabo zikaba zri hasi cyane, ugereranije n’andi makipe ari hano mu gikombe cy’isi.

volley

Ikipe y'u Rwanda yarangije gusezererwa

Ikindi gisa nkaho cyagoye abakinnyi b’u Rwanda ni uko amakipe bahuye na yo bari barebare cyane, ugereranije n’abakinnyi b’u Rwanda bikaba byarabakozeho cyane, kuko nko mu gihe cyo gukora Bloque wasangaga abakinnyi b’u Rwanda bibagora cyane kuko ari bagufi.

Ejo u Rwanda ruzahaguruka mu mujyi wa Tijuana, aho rwakiniraga berekeze i Mexicali ni urugendo rw’amasaha hafi atatu muri bisi kujya guhatanira imyanya isigaye kuko barangije mu itsinda nta kipe batsinze bikaba biteganijwe niba ntagihindutse ko u Rwanda ruzabanza guhura na Tunisia yabaye iya nyuma mu itsinda rya mbere, mu gushaka imyanya bita iya classement.

Habimana Jean Pierre, Tijuana Mexico






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND