Kigali

Rayon Sports yabuze umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:1/07/2013 19:11
2




Iyi kipe yo muri Sudan yari iwayo yasezerewe muri ½ na APR FC yo mu Rwanda none inabujije amahirwe Rayon Sports yaje itumiwe muri iri rushanwa habura icyumweru ngo ritangire dore ko n’abakinnyi bayo batagereyeyo rimwe.

Habura iminota icyenda gusa nibwo ikipe ya El Merreik Fasher yabonye igitego cyayihesheje intsinzi nyuma yo guhangana na Rayon Sports mu minota yose yabanjirije uwo baboneyeho igitego.

Ahanini benshi bavuga ko icyateye ugutsindwa kwa Rayon Sports ari ukubera umunaniro abakinnyi bafite dore ko bajyanye bake ndetse harimo n’abavunikiye muri iri rushanwa barimo n’inkingi za mwamba zayo.

Kuri ubu ikipe ya APR FC iri gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa hamwe na Vital’o yo mu Burundi, umukino utegerejwe n’abatari bake mu karere kose.

Andi makuru ni mu kanya

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alex10 years ago
    ibintu byiza tuyitenjereje ubutaha
  • alex10 years ago
    ibintu byiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND