Imbere y’abafana batari bake bari bakubise buzuye stade Maracana, ikipe ya Brezil igizwe ahanini na bamwe mu basore bari kuzamuka muri iyi myaka ya vuba yaje gukuraho agahigo ka Esipanye ko kumara imikino 29 idatsindwa.
Abakinnyi ba Brezil bazamura igikombe batsindiye
Igitego cya Fred ku munota wa mbere ku mupira yaherejwe na Hulk, ugakora kuri Neymar, umukinnyi Albeloa akananirwa kuwukura imbere y’izamu maze umusore Fred wiyerekanye cyane muri iri rushanwa aba afunguye amazamu.
Ikipe ya Esipanye yaje muri aya marushanwa ihabwa amahirwe menshi yo kuyatwara, ariko bitangiye kugaragara ko iyi kipe ahanini igizwe n’abakinnyi bakina mu ikipe ya FC Barcelona isa nkaho inaniwe.
Igitego cya Neymar
Umukino waje gukomeza maze umusore Oscar usanzwe ukinira mu ikipe ya Chelsea aza guhereza umupira mwiza Neymar na we wigaragaje bikomeye muri iri rushanwa akaba ayanatowe nk’umukinnyi warushije abandi muri iki gikombe aza gutsinda igitego cyiza cy’imoso, amakipe ajya kuruhuka ari 2-0 bya Brezil.
Mu gice cya kabiri kigitangira ikipe ya Brezil yahise itsinda igitego cya 3 cy’umusore Fred ku munota wa 48 maze icyizere cya Esipanye gitangira kuyoyoka.
Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Fred
Spain yaje kubona penaliti yatewe na Sergio Ramos awucisha ku ruhande, ibintu bikomeza kuba bibi kuri iyi kipe ifite ibikombe 2 biheruka byo ku mugabane w’i Burayi, ndetse n’igikombe cy;isi cyabereye muri Afurika y’Epfo.
Umusore Gerald Pique yaje hushyira hasi umukinnyi mushya bazajya bakinana muri Barcelona, Neymar maze umusifuzi ahita amwereka ikarita y’umutuku, yabaye nkiciye intege burundu igihugu cya Esipanye.
David Luiz yerekanye ubuhanga budasanzwe akuramo igitego cyari cyabazwe
Brezil izakira ihikombe cy’isi umwaka utaha yerekanye ko ifite ikipe ikomeye ni ubwo yari imaze iminsi idahagaze neza dore ko inabarizwa ku mwanya wa 222 ku rwego rw’isi ku rutonde rwa FIFA ruheruka, gusa ikaba yerekanye ko itazorohera ibihugu bizaza mu gikombe cy’isi umwaka utaha.
Brasil kuva mu mwaka w’1934 ntiratsindwa na rimwe na Esipanye, ikaba inamaze imyaka 40 idatsindirwa mu rugo ni gihugu icyo ari cyo cyose mu marushanwa ya FIFA, cyangwa yo muri Amerika y’Epfo.
Abigaragambya nabo bakaba bari bakamejeje nkuko bakomeje kubikora muri aya mahiganwa, berekana ko batishimiyeuburyo ibintu byinshi byazamuye ibiciro mu gihugu cya Brasil, by’umwihariko mu gutwara abantu n’ibintu.
REBA ANDI MAFOTO
Gerard Piqué yahawe ikarita itukura nyuma y'ikosa yakoreye Neymar bazajya bakinana muri FC Barcelona
Umugore wa Piqué ari we Shakira yari ahari
Uyu mukino wavugishije ba kapiteni bombi
David Luiz ntiyoroheye na busa mugenzi we bakinana muri Chelsea, Fernando Torres
Abakinnyi bacishagamo bagashwana kubera ubukana bw'uyu mukino ku makipe asaznwe ahangana
Abakinnyi ba Esipanye ntibyumvaga na busa
Ibyishimo byari byose kuri Brezil
Mbere y'umukino hari abigaragambyaga bavuga ko Leta irugutagaguza amafaranga menshi itegura igikombe cy'isi
Foto/Daily Mail
Jean Luc IMFURAYACU
TANGA IGITECYEREZO