RFL
Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yasezerewe itageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:30/06/2013 7:20
0




Umukino ugitangira mu minota 10 ya mbere amakipe yabaye nk’atinyana dore ko n’umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde, Umunyarwanda utoza Vitalo’o yari yatangaje ko amakipe yombi asa nkari mu rugero rumwe akaba ariyo mpanvu umukino ugitangira amakipe wabonaga asa nkatinyana.

Iminota nka 15 yakurikiyeho Rayon Sports yasatiriye bikomeye cyane ikipe ya Vitalo’o inateramo corner 7 gusa ntiyabasha kubonamo igitego.

Guhera ku munota wa 30, ikipe ya Vitalo’o yasatiriye bikomeye ikipe ya Rayon Sports gusa nayo umukino uza kurangira igice cya mbere nta gitego abonye.

Igice cya kabiri gitangiye Tuyizere Donatien yahise avunika asimburwa na Harola, bivuga ko Rayon Sports yari isigaranye umukinnyi umwe gusa ku ntebe y’abasimbura,  ikipe ya Vitalo’o yari yamaze kubona ko Rayon sports ari ikipe idafite hagati hakomeye, bitandukanye ni uko bakinaga imipira miremire yacishwaga ku mpande, noneho itangira gusatira iciye mu kibuga hagati, maze itangira kotsa igitutu gikomeye ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports

Rayon Sports ntiyorohewe muri CECAFA yagiyemo biyitunguye

Ku munota wa 65, iyi kipe yabonye Coup franc yatewe maze umukinnyi wa Rayon Sports Idi Nshimiyimana akorera ikosa umukinnyi wa Vitalo’o batanga Penaliti, Kapiteni wa Vitalo’o yahushije.

Haciye iminota mike kandi Kapitene Tambwe Amiss  yongeye guhusha uburyo bwiza imbere y’izamu, asigaranye ni umuzamu wenyine.

Ku munota wa 75, abakinnyi ba Vitalo’o bazamutse neza maze bahindura umupira waje gusanga umukinnyi  Celestin Habonimana wenyine mu rubuga rw’amahina, arasimbuka ateye ni umutwe, umupira Gerald Bikorimana ntiyabasha kuwuhagarika Vitalo’o iba ifunguye amazamu.

Ikipe ya Rayon Sports yashatse uko yakwishyura birayangira kuko wasangaga umukinnyi Cedric Amiss aba barundi benshi basanzwe bakinana na we mu ikipe y’igihugu bamushoboye cyane, uwo yajyaga gucenga yemeraga akamushyira hasi.

Ikipe ya Vitalo’o yakomeje kugaragaza imbaraga kugeza naho yateye imipira ibiri igarurwa ni umwamba.

Umukino ukaba warangiye ku itsinzi ya Vitalo’o y’igitego kimwe ku busa kiyihesha amahirwe yo kuzakina umukino wa nyuma ku wa mbere na APR FC yo mu Rwanda yasezereye ikipe ya El Merreick kuri Penaliti ku wa gatanu.

Nta kipe y’i Burundi iratwara CECAFA, bivuga ko iyi kipe ibigezeho, yaba ibaye iya mbere ibashije gukora uwo muhigo.

Rayon Sports ubwo ni ukwitegura CECAFA ya 2014, izabera mu Rwanda umwaka utaha, ikareba ko yazatwara iki gikombe giterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Jean Luc IMFURAYACU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND