Kigali

Agahinda Messi amaranye iminsi kagiye gushira

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:10/05/2013 18:33
0




7sur7 yatangaje ko Messi ashobora kuba agiye guhanagurwa amarira yose amaze iminsi arira kubera filime igiye gukinwa ku buzima bwe ivuga uko uyu mukinnyi yatangiye kwigaragaza muri ruhago, uko yazamutse mu mikinire ye ndetse n’uko yaje guhinduka igihangange kugeza ubwo bamwe bamufata nk’umukinnyi wa mbere ku isi.

Iyi filime ivuga ubuzima Messi yanyuzemo igomba kuzaba yageze hanze mbere y’imikino y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2014.

1

Lionel Messi

Iyi filime yerekana ubuzima bwa Lionel Messi by’umwihariko ikaba izibanda ku buzima bwa ruhago yanyuzemo izaba yubakiye ku gitabo cyitwa Magic Messi cyanditswe n’umunyamakuru Luca Caioli. Iyi filime izakorwa na Epic Pictures Group isanzwe itunganya amafilime yagiye akundwa ku isi.

messi

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi Epic Pictures mu itangazo bashyize ahagaragara ku munsi w’ejo bagize bati, “Izaba ari filime ivuga ku mwana w’umuhungu wari ufite integer nke kera ariko akaba yarabaye umusore ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi kuva ruhago yabaho”

messi

Uyu mukinnyiamaze kuba icyamamare ku isi

Kugeza umukinnyi uzakina muri iyi filime ari Lionel Messi ntabwo abantu bazatunganya iyi filime bamubonye dore ko bagishakisha umukinnyi wa Ruhago ufite umubyimba nk’uwa Messi.

messi

Lionel Messi w’imyaka 25 y’amavuko akomoka ahantu hitwa Santa Fe muri Argentine. Kugeza uyu munsi ni umukinnyi wa mbere muri FC Barcelonna. Ni umwe mu bakinnyi badafite ibigango n’uburebure bukanganye . Messi afite uburebure bwa metero imwe na sentimetero 69.

1

Uyu mukinnyi amaze kwegukana umupira wa zahabu inshuro enye zose yikurikiranyije. Epic Pictures bamenyerewe mu mafilime ateye ubwoba, filime baherutse gukora yitwa Big Ass Spider.

Iyi filime izasubiza icyubahiro Messi yatakaje mu minsi mike ishize ubwo ikipe ye yasezererwag muri UEFA Champions League. Abafana ba FC Barcelonne n’abandi bose bakunda Messi baramunenze bavuga ko ntacyo yakoreye ikipe ye.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND