Mu mwaka wa 2024, umubare w’abashyingiranywe mu Bushinwa wagabanutseho 20.5% ugereranyije n’umwaka wa 2023, ugera kuri miliyoni 6.1 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imibereho Myiza y’Abaturage ku wa Gatandatu.
Iri gabanuka rikomeje guhungabanya ubukungu bw'u Bushinwa, aho igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’igabanuka ry’abaturage n’umubare muto w’abakozi. Umwaka ushize, umubare w’abashyingiranywe wari munsi ya kimwe cya kabiri cy’abari barashakanye mu mwaka wa 2013, aho bari bageze kuri miliyoni 13.
Ni mu gihe kandi imibare mishya yagaragaje ko umubare w’abatandukanye wazamutseho 28,000, aho miliyoni 2.6 z’abashakanye batandukanye mu 2024. Nubwo kuva mu 2021 Leta yashyizeho ukwezi kumwe ko gutekereza mbere yo gutandukana nubwo bitatanze umusaruro.
Ubushinwa burimo gushyiraho ingamba zirimo gutanga inkunga y’amafaranga ku bashakanye, murwego rwo rwo kuagabanywa ikiguzi cyu bukwe, no gutegura ibirori rusange nkuko tubikesha CNN. Ariko urubyiruko ruri mu bushomeri, rutinya ibiciro by’ubuzima biri hejuru, ndetse abagore benshi batangiye kwanga guhatirwa inshingano gakondo zo kwita ku rugo.
Mu gihe Leta ikomeje kwibanda ku gushishikariza urubyiruko gushaka, imibare yerekana ko abaturage bafite imyaka iri hagati ya 16 na 59 bagabanutseho miliyoni 6.83, mu gihe abari hejuru ya 60 biyongereye bakagera kuri 22% by’abaturage bose.
Leta yatangiye gufasha abakiri bato gukora ubukwe kubera ubuzima buhenze
Ku gabanuka gukabije kw'abakiri bato biri mu bituma abashyingirwa bagabanyuka
Ubukene nabwo buri mubituma urubyiruko rudashaka.
Mu Bushinwa abakora ubukwe baragabanyutse cyane
TANGA IGITECYEREZO